Rulindo: Uwicishije isuka umugore we yakatiwe gufungwa imyaka 25

Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi rwahanishije umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’icyaha. 

Ayindemeye Jean Marie Vianney yaburanishijwe mu ruhame akatirwa imyaka 25

Ayindemeye Jean Marie Vianney w’imyaka 44 wo mu Kagari ka  Bugaragara, Umudugudu wa Gisiza mu Murenge wa Shorongi, mu Karere ka Rulindo, aregwa kwica umugore we Mukeshimana Anne Marie bari barasezeranye.

Ku wa Kane tariki ya 14 Mata 2022 hasomwe imyanzuro y’urubanza, Urukiko rwemeje ko Ayindemeye Jean Marie Vianney ahamwa n’icyaha cyo kwica umugore we, ariko kubera impamvu zagaragajwe n’uregwa zigabanya ububi bw’icyaha, Urukiko rumukatira igifungo cy’imyaka 25.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yasabye abaturage kwirinda ibyaha n’amakimbirane kuko bigira ingaruka ku muryango no mu baturage, aboneraho kubasaba kujya batangira amakuru ku gihe.

Mu iburanisha ryabereye mu ruhame ku wa 8 Mata, 2022 Ubushinjacha bwari bwagaragarije urukiko ko uregwa yishe umugore we ku wa 4 Werurwe 2022 ubwo bakimbiranaga biturutse kuri Mituelle y’umwana itarahinduwe ifoto ariko hakaba hari hasanzwe amakimbirane muri uwo muryango ashingiye ku gucana inyuma.

Ubushinjacha bwari bwavuze ko uregwa yakoresheje intebe y’igiti mu kumukubita akaba kandi yarakurikijeho isuka yamukubise mu mutwe akamwica.

Ku rundi ruhande, uregwa yemera  icyaha avuga ko yicishije isuka umugore we Mukeshimana Anne Marie  abitewe n’uburakari bukabije bwamutunguye ko atabigambiriye, aboneraho gusaba imbabazi abana be, umuryango yashatsemo, ababyeyi, itorero yasengeragamo n’igihugu muri rusange.

Icyo gihe iburanisha ryarasubitswe maze Umucamanza atageka ko risubukurwa kuri uyu wa Kane hasomwa imyanzuro y’urubanza.

Uru rubanza rwabereye mu ruhame, Ayindemeye akatirwa igifungo cy’imyaka 25 muri Gereza
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yagaragarije abaturage ububi bw’ibyaha, ingaruka bigira ku muryango no mu baturage.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -