Mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu cyabanjirije isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba cyabereye i Lugogo Cricket Oval, Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone mu minota isaga itanu yibasiriye bikomeye abakunzi ba Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda.
Jose Chameleone mu burakari bwinshi yatutse abo yise intumwa za Bobi Wine bo mu ishyaka rya National Unity Platform (NUP) ngo bamubwiye ko atagomba kwitabira ibirori bya Afande Muhoozi bafata nk’umwanzi wabo.
Chameleone yavuze ko hari uruhuri rw’abarwanashyaka ba Bobi Wine bakomeje kumutera ubwoba ku mbuga nkoranyambaga, bamubwira ko bazamugirira nabi kuko yinjiye muri Bus y’umuhondo akaba akomeje kwishingikiriza intugu za Perezida Museveni.
Yavuze ko bamuhaye gasopo yo kwitabira igitaramo ategerejwemo muri Afurika y’Epfo ariko abifata nko kwikirigita bagaseka.
Yagize ati “Naje hano kuririmba kubera inshuti yanjye Toyota (Nyirarume wa Muhoozi), muribuka mwese ko yampaye Range Rover, bamwe muri mwe ntimwishimye, gusa simbyitayeho. Ndi hano kuririmba kubera Muhoozi. Pumbafu! nafashe icyemezo cyanjye, bamwe muri mwe murifuza kumfatira ibyemezo. Sinabyemera.”
Mu burakari bwinshi yabajije abarwanashyak ba Bobi Wine impamvu bavanga umuziki na Politiki, yerura ko atazongera kwiyamamaza.
Ati “Kuki muvanga umuziki na Politiki buri gihe, ntabwo nitaye kubyo muvuga kuko ntazongera kwiyamamaza. Iriya paji yararangiye.”
Muri Kamena 2020, ubwo Jose Chameleone yari mu nkubiri yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala yisunze NUP ya Bobi Wine ahabwa n’ikarita y’abanyamuryango, aho atsindiwe amatora yahise abatera umugongo.
Ku mbuga nkoranyambaga intambara y’amagambo yadutse aho abakunzi ba Bobi Wine, bavuga ko Jose Chameleone kwitabira igitaramo cy’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi yabikoreshejwe no gushaka ibyo gushyira mu gifu.
- Advertisement -
Abateguye ibirori by’isabukuru ya Muhoozi bavuga ko begereye Bobi Wine ngo bamuhe amafaranga ashaka aze kuririmba muri iki gitaramo ariko akababera ibamba.
Abarwanashyaka ba NUP bavuga ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byakozwe mu gihugu hose ari igisebo kuri Uganda ikomeje guhura n’ikibazo cyizamuka ry’ibiciro ku isoko no gutotezwa kw’abatavuga rumwe na Perezida Museveni.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW