Rusizi: Bahangayikishijwe na ruhurura inyura mu ngo zabo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibiro by'Akarere ka Rusizi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Cyapa mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi babangamiwe na ruhurura inyura hagati mu ngo zabo, basaba ko yakorwa kuko umwanda uyiturukamo ubatera uburwayi.

Ibiro by’Akarere ka Rusizi

Iyi ruhurura imanura amazi aturuka mu gace kubatswemo ADEPR Gihundwe, ibitaro bya Gihundwe n’ava mu muhanda munini, iyo imvura iri kugwa baba bafite ubwoba ko isenya inzu zabo.

Babwiye UMUSEKE ko bafite impungenge ko iyi ruhurura yatwara ubuzima bw’abana babo.

Bavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabizeje ikorwa ry’iyi ruhurura ariko amaso yaheze mu kirere.

Kimana Alphonse ni umuturage utuye muri uwo Mudugudu yagize ati “Iyi ruhurura iratubangamiye amazi iyo abaye menshi adutwara imirima hafi no guhurutura inzu, hari nubwo yigeze gukuraho urugo, tuba dufite impungenge z’uko abana bagwamo.”

Undi muturage yagize ati”Akarere kigeze kuvuga ko kazayubakira rimwe n’imihanda ntabwo yubatswe, iyo imvura iguye nijoro turara tudasinziriye.”

Abaturage basaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwacyemura iki kibazo mu maguru mashya kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buzi impungenge z’aba baturage, bubizeza ko muri Nyakanga 2023 iyi ruhurura izubakwa.

Ndagijimana Louis Munyemanzi, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rusizi yavuze ko inyigo yo kubaka iyi ruhurura yakozwe ikazubakwa umwaka utaha.

- Advertisement -

Mu gihe iyi ruhurura itakubakwa ubuzima bw’abaturage bwaba buri mu kaga kuko iyo imvura iguye ari nyinshi ibagiraho ingaruka.

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW/Rusizi