Rusizi: Batangajwe n’umugabo wibye ihene akayizingira mu gikapu

Ahagana saa tatu za mu gitondo, ku Kabiri tariki ya 19 Mata, 2022 mu Kagari ka Gihundwe umugabo  yafatanywe ihene yari yibye yayinigishije ikiziriko cyayo ayishyira mu gikapu.

Uyu mugabo yafashwe ihene yibye yayizingiye mu gikapu

Yafatiwe mu Mudugudu wa Burunga, mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi.

Uyu mugabo wamenyekanye ku izina rya NGENDAHAYO bahimba “Assumani” akaba afite imyaka 40 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Kamashangi, mu Mudugudu wa Rushakamba, mu Murenge wa Kamembe.

Bikekwa ko ihene yayibye mu Murenge wa Nkungu mu masaha y’ijoro  afatirwa mu Mujyi wa Rusizi mu Murenge wa Kamembe agiye kuyigurisha.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe bwabwiye UMUSEKE ubujura bwahagurukiwe n’inzego zose, kandi ko buzacika, busaba abaturage kudahishira ukekwaho ubujura no gutangira amakuru ku gihe.

HabimanaJean Marie Vianey, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gihundwe ati ”Byabaye saa tatu za mu gitondo turi mu bukangurambaga bwa mituweri, yakekwagwaho ubujura tumubonana igikapu kiremereye turebyemo dusangamo ihene yapfuye.”

Uyu wafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) station ya Kamembe.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe avuga ko uyu wafashwe ari ku rutonde rw’abajura bashakishwa batobora inzu z’abaturage bakanategera abaturage mu nzira bakabambura telephone.

Yari aherutse no gufungurwa, akaba yari yafunzwe azira icyaha cy’ubujura.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW / Rusizi.