Umugabo utaramenyekana wari witwaje intwaro kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2022, yarashe abana babiri b’abanyeshuri na mwarimu mbere y’uko nawe yirasa.
Ibyo byabere ku kigo cy’ishuri ry’incuke riri mu Burengerazuba bw’uBurusiya mu gace ka Ulyanovsk mu Mudugudu wa Veshkayma.
Ibiro ntaramakuru by’Uburusiya,Tass, byatangaje ko ibyo bikimara kuba, bakorewe ubutabazi bw’ibaze nubwo nyuma baje kwitaba Imana.
Byatangajwe ko uyu mugabo yarashe mu cyumba aho abo bana bari bari kuruhukira, bagahita bahasiga ubuzima.
Byagize biti “Yarashe urufaya rw’amasasu mu cyumba abana baruhukiragamo. Abana barashwe bari mu kigero cy’imyaka itanu cyangwa itandatu.”
Guverineri w’aka gace byabereyemo,Aleksey Russkikh,yihutiye kugera kuri icyo kigo cy’incuke ,habereye iryo nsanganya.
Guverineri wungirije muri ako gace, Alexander Korobko yavuze ko imbunda yarashishijwe yari ivuye ku wundi muntu.
Ati “Dukurikije amakuru y’ibanze,imbunda yavuye ku wundi muntu , ntabwo ari nyiri kurasa.”
Sergei Morozov, umuyobozi wungirije muri leta ya Duma, iri mu gace ibi byabereyemo abinyujije ku rubuga rwa telegram, yemeje ko ibyakozwe, ar’icyaha cy’iterabwoba.
- Advertisement -
Amakuru avuga ko mwarimu wigishaga abo bana, yarasiwe hamwe nabo, umwana umwe yavutse mu 2016, undi wo mu 2017.
Iri nsanganya rikurikiye irindi ryabaye muri Nzeri 2021, ubwo abanyeshuri batandatu nabo barasirwaga mu ishuri rya Kaminuza mu Burusiya mu Mujyi wa Perm.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW