Sugira Ernest yagarukanye imbaraga mu myitozo (Amafoto)

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, [Amavubi], na AS Kigali FC, Sugira Ernest, yatangiye imyitozo nyuma y’igihe afite imvune.

Sugira yagarutse mu myitozo

Ku wa Mbere tariki 18 uku kwezi, nibwo rutahizamu w’ikipe y’Igihugu, [Amavubi] na AS Kigali, Sugira Ernest, yasubukuye imyitozo mu kipe ye.

Uyu mukinnyi yari amaze amezi agera hafi kuri abiri atagaragara mu kibuga, nyuma y’imvune yagize tariki 22 Gashyantare ubwo AS Kigali  yari yasuye Marines FC kuri Stade Umuganda.

Uyu musore w’imyaka 31, yagarutse mu myitozo nyuma y’aho umutoza we, Mike Mutebi yatangaje ko yamuburiye irengero ndetse ikipe itazi aho ari kugeza ubu.

Mike gutangaza ibi, byasobanuraga ko uyu mukinnyi yataye akazi n’ubwo bitandukanye n’ukuri.

Umwe mu baba hafi cyane ya Sugira, yabwiye UMUSEKE ko uyu mukinnyi uretse kuba yaravunitse akajya kwivuza, atigeze ata akazi.

Uyu rutahizamu yari yavunitse mu kagombambari, akanagira imvune mu itako.

Mu Ukwakira umwaka ushize, nibwo AS Kigali yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Sugira Ernest,  amasezerano y’umwaka umwe.

Sugira yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi abiri yaravunitse
Sugira ni rutahizamu w’Amavubi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -