Ubushinwa bwavuze ku muturage wabwo wakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mata, 2022 yasohoye itangazo riburira abaturage b’iki gihugu baba mu Rwanda kubahiriza amategeko agenga Igihugu.

Ambasade y’uBushinwa yavuze ku muturage wayo waherewe igifungo mu Rwanda

 

Ibi ibitangaje nyuma y’aho uwitwa Chujun Sun mwene Chuan wuSun na Xiu Ging Wang w’imyaka 53, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rumuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo ku muturage w’u Rwanda.

Mu itangazo, Ambasade y’u Bushinwa yagize riti “Ambasade y’u Bushinwa yahaye agaciro igifungo cy’imyaka 20 Urukiko  rwo mu Rwanda rwahaye umuturage w’u Bushinwa.”

Yakomeje iti “Ambasade y’u Bushinwa buri gihe isaba Abaturage bayo batuye mu Rwanda kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga Igihugu.”

Ambasade y’u Bushinwa yavuze ko ibyo umuturage yakoze izakomeza kubikurikirana kandi bizakemurwa mu bworoherane, ubutabera buboneye, nta we urenganye.

Iri tangazo risoza rivuga ko Ambasade y’u Bushinwa izakomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi ndetse n’ubushuti ku baturage.

Umushinwa wabambye Abanyarwanda ku giti yakatiwe

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW