Umushinwa wabambye Abanyarwanda ku giti yakatiwe

Karongi: Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata, 2022 rwahanishije gufunga Umushinwa Shujun Sun imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’iyicarubozo yakoreye abari abakozi be abakekaho kumwiba amabuye.

Umugabo uri kuri uyu musaraba ni Umunyarwanda, Umushinwa yamushinjaga ko yamwibye

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Ubushinwa, ku wa 30 Kanama, 2021 nibwo yari yashyikirijwe Ubugenzacyaha.

Aregwa muri dosiye imwe na Renzaho Alexis wari Enjeniyeri ushinzwe iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Nsanzimana Leonidas wari ushinzwe umutekano mu kigo cy’uyu mugabo, gikorera mu Turere twa Rutsiro na Nyamasheke. Bombi baregwa ubufatanyacyaha.

Mu iburanisha ryabauye ku wa 14 Ukwakira, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwari rwategetse ko Shujun Sun akurikiranwa ari hanze, pasiporo ye igafatirwa, akanatanga ingwate ya miliyoni10Frw ndetse akajya yitaba urukiko.

Ni nyuma yaho bajuriye ku mwanzuro w’urukiko wategekaga ko bakurikiranywa bafunzwe.

Ku rundi ruhande, Shujun Sun yemera ko yakubise aba bantu ariko bitari ku rwego rw’iyicarubozo, kwari ukubahana nk’abaguye mu makosa.

Ubushinjacyaha bushingiye ku bimenyetso bwagaragarije urukiko, bwasabye ko Shujun Sun ahanishwa igifungo cy’imyaka 20.

Urukiko rwemeje ko Renzaho Alexis yagize ubufatanyacyaha maze rumuhanishwa igifungo cy’imyaka 12. Ni mu gihe Nsanzimana Leonidas yagizwe umwere n’urukiko.

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kandi rwategetse ko uwakubiswe akanakorerwa iyicarubozo, Bihoyiki Deo, ahabwa indishyi y’akababaro ingana na miliyoni 2.5Frw.

- Advertisement -
Umushinwa yemeye ko yabakubise ariko atakoze iyicarubozo

 

Ikibazo uko giteye…

Muri Kanama 2021, nibwo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, hagaragaye Umushinwa Sujun Sun ahondagurira Umunyarwanda ku giti gikozwe nk’umusaraba, amushinja kwiba.

Muri video yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 30 Kanama, 2021igaragaza umusore uzirikiye ku giti, akubitwa n’abarimo Umushinwa, abandi bamuhagaze hejuru, bamushinja ko yibye.

Nyuma, Polisi y’Igihugu nibwo yaje gutangaza ko abantu babiri barimo Umushinwa batawe muri yombi bakurikirnyweho icyaha cyo gukubita n’icyiyicarubozo nk’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwabitangaje icyo gihe.

Hari andi mafoto kandi yagiye hanze icyo gihe agaraza abandi bantu batatu bazirikiye ku musaraba, bigaragara ko bakubiswe cyane. Bivugwa ko ari cyo gihano yari asanzwe atanga.

Uyu Mushinwa yahise atabwa muri yombi, ajya gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.

Abagabo bagaragaye babohewe amaboko ku giti n’Umushinwa bavuga ko batahawe ubutabera

Haje kugaragara andi mafoto y’Abanyarwanda na bo baziritse ku giti

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW