Ubutumwa bw’abayobozi bakomeye ku isi bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka28

Ku munsi w’ejo nibwo uRwanda rwatangije icyumweru n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Macky Sall Perezida wa Senegale , akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe.

Ni umuhango ku rwego rw’Igihugu wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku  Gisozi ariko no mu Midugudu yo hirya no hino warabaye.

Muri uwo muhango witabiriwe n’abayobozi b’Igihugu ndetse n’abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda.

Usibye  mu Rwanda, no hirya no hino ku Isi kuri za Ambasade z’uRwanda,uyu muhango warabaye ndetse  hanatangwa ubutumwa butandukanye.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yanenze ibihugu bishaka kwigisha u Rwanda ibijyanye  n’ubutabera na Demokarasi ,avuga ko uRwanda ari ruto ariko rwagutse mu butabera.

Usibye Umukuru w’Igihugu, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga nka twitter, bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi, bifatanyije n’uRwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi , bagenera uRwanda , inshuti zarwo ndetse n’andi mahanga ubutumwa butandukanye.

Ubutumwa bwatanzwe…

Umwe mu bifatanyije n’uRwanda ni Perezida wa Senegale , akaba n’Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe.

Kuri twitter Macky Sall  yagize ati “Mu izina ry’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , nifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka  kuwa 7 muri Mata 1994,   Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside ntizongera ukundi.”

- Advertisement -

Undi ni Josep Borrell Fontelles,Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, akaba n’Intumwa yijhariye mu bubanyi n’amahanga.

 Abinyujie kuri twitter yagize ati “ Uyu munsi  twifatanyije n’Abanyarwanda bose mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi turihanganisha  uRwanda ku bw’abantu babuze mu myaka 28 ishize nyuma y’igihe kimwe cy’amateka mabi yabayeho .”

Charles Michel nawe uyobora akanama k’Umuryango wUbumwe bw’uBurayi (EU)  yagize ati “Uyu munsi Isi iribuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ukwihangana, kwiyunga  no kubaka Igihugu byavuye mu ivu ni isomo kuri twe.  Twibuke ,Twiyubaka.”

Usibye abayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi bifatanyije n’Abanyarwanda hari imiryango Mpuzamahanga  nayo yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda.

Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo,  kuri twitter wagize uti “Kuri uyu 7 Mata , Francophonie yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi  zishwe mu 1994.”

OIF yavuze ko Isi ya none ikwiye guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEK.RW