Umuhanda Kigali-Huye wongeye kuba nyabagendwa uko bisanzwe

Polisi y’Igihugu yatangaje ko  guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2022, umuhanda Kigali-Huye wabaye nyabagendwa nyuma yaho wangirikiye ntukomeze gukoreshwa.

Umuhanda Kigali-Huye ahari inzitizi yashakiwe igisubizo – Photo RBA Social media

Hari hashize iminsi  uyu muhanda bitangajwe ko utakiri nyabagendwa nyuma yo kwangirika bitewe n’umuyoboro w’amazi unyura munsi ya kaburimbo wangijwe n’imvura   ku buryo umuhanda wasaga n’uwatangiye kurigita, munsi wacitsemo icyobo.

Ku wa 30 Werurwe 2022, Polisi y’Igihugu kuri twitter yari yatangaje ko wangiritse bityo ko utakiri Nyabagendwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata, 2022 Polisi yemeje ko uyu muhanda wamaze kuba nyabagendwa.

Kuri twitter yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko ubu umhanda Kigali-Huye ari nyabagendwa.”

Hari hashize iminsi 11 uwo muhanda udakoreshwa nyuma yo kwangirika bikabije kubera imvura.

Umuhanda wari wangirikiye hagati ya Ruyenzi Center n’isoko rya Bishenyi.

Polisi yari ysabye abava i Kigali berekeza i Huye gukoresha umuhanda Kigali –Ruyenzi –Nkoto naho abava i Huye berekeza i Kigali, bakoreshaga umuhanda Nkoto-Gihara-Ruyenzi.

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

- Advertisement -