Umuhanda Muhanga – Ngororero – Mukamira wabaye Nyabagenda

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Uyu muhanda Muhanga - Ngorero ukunze gufungwa kubera imvura (Photo KigaliToday)

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata, 2022 yatangaje ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira wamaze kuba nyabagendwa nyuma yo kuba wari wafunzwe kubera imvura.

Uyu muhanda Muhanga – Ngorero ukunze gufungwa kubera imvura (Photo KigaliToday)

Polisi y’u Rwanda kuri twitter yavuze ko ubu umuhanda RN11, Muhanga ,-Ngorero –Mukamira ari Nyabagendwa.

Ku mugoroba wo ku Gatatu tariki ya 20 Mata 2022, nibwo Polisi yari yatangaje ko kubera imvura nyinshi, umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa.

Polisi yagiriye inama abawukoresha  gukoresha  indi mihanda kandi yibutsa ko hari abapolisi babafasha kubayobora. Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu ni wo wakoreshwaga.

Iteganyagihe rigaragaza ko kuva tariki ya 21-30 Mata 2022, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150.

Meteo Rwanda itangaza ko muri uku kwezi kwa Mata, hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’Igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru.

Abaturage bagirwa inama yo kwirinda no gufata ingamba zihangana n’ibyo bihe.

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW