UN yifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres n’umuryango ayoboye, yifatanyije n’u Rwanda kwibuka kunshuro ya 28 Jenosise yakorewe Abatutsi mu 1994, yasabye abatuye Isi kurangwa n’ubumuntu bakarwanya urwango.

Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa UN yasabye amahanga kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukura amasomo mu byayibayemo

Kuri uyu wa Kane tariki  ya 7Mata 2022 nibwo u Rwanda rwatangiye ku mugaragaro ibikorwa n’imihango yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umunyamabanga Mukuru wa UN/ONU yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ntabwo yari impanuka cyangwa ngo  ntibashe gukumirwa. Mu gihe twibuka amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, tugomba kumenya ko iteka tugira amahitamo.”

Yakomeje ati “Guhitamo ubumuntu  kuruta urwango, ubugwaneza kuruta ubugome, ubutwari kuruta kurebera.”

Antonio Guterres yasabye isi kumenya ububi bukurikira kutagira igomwa (kutihanganira abandi), gutakaza ubumuntu, kwanga abandi kubera abo bari bo mu muryango wose w’abantu batuye isi.

Ati “Tugomba kuvuga Oya ku magambo y’urwango, kukwanga abakomoka ahandi, kwamagana imitwe y’ubuhezanguni, no guheza abandi.”

Ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ukurikiranwa hifashijwe ikoranabuhanga.

Ibikorwa by’uyu munsi byateguwe ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri Loni.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Loni, i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA), i Geneve mu Busuwisi, i Paris mu Bufaranda, i Nairobi muri Kenya n’ahandi.

- Advertisement -

 

Bimwe mu byaranze tariki ya 7 Mata 1994 …

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal nibwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida batangiye gushyira bariyeri mu duce twishi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi.

Tariki ya 7 Mata 1994, yibukwa kandi nk’itariki yapfiriyeho Mme Uwilingiyimana Agathe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bo mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye  bari bashinzwe umutekano we.

Kuri iyo tariki kandi kwica Abatutsi byakomereje i Nyamata muri Bugesera na Sake mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo.

Mu yahoze ari Komini Runda muri Perefegitura ya Gitarama, mu Karere ka Kamonyi kuri ubu, naho ubwicanyi bwatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994.

Abatutsi baho biciwe mu twa Biharabuge, Nyabarongo ahitwa mu Ruramba, ku Isenga, ku Kiraro kuri Ruliba, mu Gasharara, ku Idongo, kuri Station Runda, kuri bariyeri ya Bisehenyi, ndetse hari n’abajugunywe mu mugezi wa Cyabariza.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW