Abakinnyi ba Mukura bakumbuye umushahara nk’umubyeyi ukumbuye imfura ye

Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri mu myitozo yo gutegura imikino ibiri ifite mu minsi iri imbere mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2023, amakipe amwe [Clubs] aherutse gutanga ikiruhuko ku bakozi ba yo bose.

Abakinnyi ba Mukura VS baratabaza

N’ubwo hari amakipe aherutse gutanga ikiruhuko ariko, hari n’abakozi babuze uko bakijyamo kubera amikoro make bitewe n’imishahara bamwe badaheruka guhabwa.

Ikipe ya Mukura VS yo mu Akarere ka Huye, iri mu zitarigeze zihemba umushahara w’ukwezi kwa Kane [Mata], ndetse ukwa Gatanu kuri mu mpera zako.

Ibi byatumye abakinnyi bamwe n’abandi bakozi b’ikipe, Babura uko bava i Huye ngo bajye gusura imiryango yabo muri ako karuhuko gato bahawe.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko iyi kipe ifitiye amadeni abakinnyi benshi, yaba abayirimo n’abandi bayivuyemo ndetse ko ubwo bahabwaga ikiruhuko nta muyobozi n’umwe wigeze yegera abakinnyi ngo ababwire ikijyambere.

Ati “Ibaze mumaze gukina umukino wa nyuma uhagarika shampiyona ntihagire n’umuyobozi uza anababwire niba nta mafaranga ahari, abahe n’iyo ticket mutahe.”

Yakomeje agira ati “abantu bayishyuza ntiwababara. Bamaze n’imyaka itandatu baranavuye mu mupira.”

Uyu watanze amakuru, yavuze ko hari abakozi babuze uko bava i Huye ubwo bahabwaga ikiruhuko, kuko nta mafaranga yo gutega bari bafite.

Ati “Ubu abakinnyi bigumiye i Butare babuze n’abatahana.”

- Advertisement -

Uyu yakomeje avuga ko hari n’abakinnyi bafitiwe amafaranga batahawe ubwo basinyiraga iyi kipe amasezerano [Recruitements], bakaba bafite impungenge z’uko batazayahabwa, cyane ko bamwe muri bo bari gusoza amasezerano muri iyi kipe.

Uwatanze aya makuru yavuze ko ikibazo atari uko amezi abiri agiye kwirenga badahembwe, ahubwo ko igiteye impungenge ari uko nta n’umuyobozi ukoma ngo ababwire impamvu ry’itinda ry’umushahara ndetse anababwire igihe bazahemberwa.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jerôme, ariko ntabwo yigeze yitaba telefone ye igendanwa.

Nyamara ibi byose biri kuba, kandi umwaka w’imikino ubwo wari ugiye gutangira, havuzwe amakuru y’uko imishahara y’abakinnyi itazongera kubura kuko bagombaga kujya bahemberwa rimwe n’abakozi b’Akarere ka Huye ariko si ko byagenze.

Si ubwa Mbere muri Mukura VS havugwamo ikibazo cyo gutinda guhemba abakinnyi ndetse no kubishyura andi mafaranga ikipe iba ibagomba, kuko no muri 2019, higeze gucaho amezi agera kuri Atanu abakinnyi batarahembwa gusa baje kuyehererwa rimwe.

Abakinnyi ba Mukura VS bakumbuye umushahara

UMUSEKE.RW