Abanyarwenya bakomeye bagiye guhurira mu gitaramo cya ‘Seka Live’

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibitaramo bya Seka Live byari byarakomwe mu nkokor n'icyorezo cya Covid-19

Igitaramo cya Seka Live gitegurwa na Arthur Nation y’umunyarwenya Nkusi Arthur nyuma y’imyaka ibiri kigiye guhuriramo abanyarwenya batandukanye bazaba barimo n’abaturutse mu mahanga.

Ibitaramo bya Seka Live byari byarakomwe mu nkokor n’icyorezo cya Covid-19

Iki gitaramo biteganijwe ko kizaba ku wa 29 Gicurasi 2022 kizahuriramo abanyarwenya batandukanye bakomeye barimo Carl Joshua wo muri Zimbabwe.

Hazaba harimo n’abandi bakomeye mu Rwanda nka Patrick Rusine, Merci, Bigomba Guhinduka, Zaba Missed Call n’izindi mpano zikizamuka muri iki gisata.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 27 Gicurasi 2022, Nkusi Arthur uzwi nka Rutura akaba Umuyobozi wa Arthur Nation itegura Seka Live yavuze ko iki gitaramo cyari cyarakomwe mu nkokora na Covid-19 cyasubukuwe.

Nkusi Arthur avuga ko kuba agitegura Seka Live ari uko abona abanyarwenya mu Rwanda bamaze kugira intera bageraho.

Yagize ati “Nimba umutoza wa APR Fc baramwimye interview njyewe mukaba mwayimpaye ni uko ibyo bifite icyo bisobanuye ku muryango nyarwanda.”

Yashimye ubufatanye hagati y’abanyarwenya bo mu Rwanda nk’aho abagize itsinda rya “Bigomba Guhinduka” bari mu bazitabira bwa mbere Seka Live.

Yavuze ko hazagaragaramo impano z’abanyarwenya batandukanye kuva muri Gen ziyobowe na Merci.

Iyi ‘Gen’ niyo izajya ifasha kugaragaza impano nshya ifatwa kandi nk’irerero rya Arthur Nation.

- Advertisement -

Biteganijwe ko kuri iki cyumweru guhera i saa kumi n’ebyiri aribwo kizatangira. Kizabera muri  M Hotel i Kigali aho kwinjira bizaba ari 10 000 Frw na 15.000 frw.

Bateguje uburyohe abazitabira iki gitaramo cy’urwenya
Rusine uri mubanyarwenya bagezweho mu Rwanda azatarama muri Seka Live

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW