Carabinieri yo mu Butaliyani iri guhura Abapolisi bacunga umutekano wo mu mazi

Abapolisi 11 bakorera mu ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi (Marine Unit) ku wa Gatatu tariki ya 18 Gicurasi, batangiye amahugurwa mu Karere ka Rubavu yerekeranye n’ubuhanga mu byo gushakisha no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye.

Amahugurwa azamara ibyumweru bibiri akorerwa mu kiyaga cya Kivu

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri akorerwa mu kiyaga cya Kivu yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri ari na yo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre) giherereye ahitwa i Genoa mu Butaliyani.

Carabinieri ikaba ari Jandarumori yo mu gihugu cy’u Butaliyani ifite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, ubwo yatangizaga amahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa azongerera ubumenyi Abapolisi mu bijyanye no kwibira mu mazi buzabafasha kurushaho kurinda abakoresha amazi magari ndetse n’amazi ubwayo.

Yagize ati: ”Muri aya mahugurwa abapolisi bazahabwa amasomo atandukanye azabongerera ubumenyi bwo gushakisha no kurohora ibyarohamye biri mu mazi ya hafi hakoreshwa uburyo butandukanye bubafasha kubigeraho, burimo ubwo gukoresha imigozi yabugenewe, gukoresha igipimo cy’icyuma gifasha kumva aho igishakishwa giherereye, kwifashisha indangacyerekezo (GPS) hamwe no gufata amafoto, kugera ku gishakishwa mu ndiba y’amazi no kugikuramo hifashishijwe umupira wabugenewe ushyirwamo umwuka mu ndiba y’amazi ugakoreshwa mu kuzamura icyarohamye.”

Inzego zombi Polisi y’u Rwanda na Carabinieri zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2017 akubiyemo ibijyanye no kubaka ubushobozi mu byerekeranye no kurinda ibidukikije harimo n’amazi, ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kurwanya iterabwoba, umutekano w’indege, kurinda ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, no gucunga umutekano wo mu muhanda.

Abarimu bari guhugura baturutse muri Carabinieri ikigo (Scuba Diving Centre) giherereye ahitwa i Genoa mu Butaliyani

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW