AFCON 2023: Éthiopia izakinira imikino yayo hanze y’Igihugu

Mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire, ikipe y’Igihugu ya Éthiopia izakirira imikino yayo mu gihugu cya Malawi.

Éthiopia izakirira imikino yayo muri Malawi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika [CAF], mu mezi ashize hari Ibihugu yibukije ko bifite za Stade zitujuje ibisabwa ngo zakire amarushanwa mpuzamahanga.

Kimwe mu bihugu bifite za Stade zitujuje ibisabwa, ni Éthiopia yabwiwe ibyo kubanza gutunganya kugira ngo Stade z’iki gihugu zemererwe kwakira iyo mikino.

Nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Éthiopia, Bahiru Tilahun Limenih, imikino ikipe y’igihugu y’iki gihugu izakira mu gushaka itike yo kwerekeza muri Côte d’Ivoire mu 2023, izayakirira muri Malawi.

Ati “Twashatse ibindi bisubizo. Imikino yacu yo mu rugo mu izakinirwa kuri Stade y’Igihugu ya Bingu muri Malawi.”

Ibi byatewe n’uko Stade ya Bahir Dar kugira ngo ibe yabasha kwakira imikino mpuzamahanga, hari ibyo itujuje nk’uko byatangajwe na CAF.

Uyu Munyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe, yakomeje avuga ko bigereye igihugu cya Malawi bagisaba kubarwanaho kandi cyabyemeye.

Ikipe y’igihugu ya Éthiopia iri mu itsinda rya Kane [D] aho iri kumwe na Malawi, Guinéa na Misiri. Igihugu cya Éthiopia giheruka mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun.

Ibindi bihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA] bitazakirira imikino yabyo mu rugo, ni u Burundi na Sudan y’Epfo. U Burundi buzakirira imikino yabwo kuri Stade y’Igihugu yitiriwe Nyakwigendera wahoze ari perezida wa Tanzania [Mukapa], Benjamin Mkapa Stadium mu gihe Sudan y’Epfo yo izakinirira imikino yayo kuri St. Marys Stadium muri Uganda.

- Advertisement -

Burundi will host all their home matches at the Benjamin Mkapa Stadium in Dar es Salaam, Tanzania, while the Bright Star of South Sudan will play at the St. Marys Stadium in Uganda.

U Burundi buzakirira imikino yabwo muri Tanzania

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW