Agashya: Adil utoza APR yasohowe mu kiganiro n’abanyamakuru shishi itabona

Abanyamakuru biganjemo abakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, banze kugirana ikiganiro n’umutoza mukuru wa APR FC nyuma y’umukino iyi kipe atsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-1, banamusohora mu cyumba cyagenewe ikiganiro hagati y’abatoza n’abanyamakuru.

Adil Erradi akomeje kugirana ibibazo n’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda

Ibi byatewe n’umubano utari mwiza umaze iminsi ugaragara hagati ya Adil Erradi Muhamed utoza APR FC n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda.

Bijya gutangira, byatangiye uyu mutoza yanga kujya atanga ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino mu gihe yabonyemo abanyamakuru ba RadioTV&10 n’abo kuri Flash TV na Flash FM kuko yavugaga ko badakora kinyamwuga.

Kuva ubwo yagiye yanga kuvugisha ibi bitangazamakuru uko ari Bibiri ariko ibindi akabivugisha. Uko iminsi ishira ninako umubano w’uyu munya-Maroc n’abanyamakuru ba Siporo, wagiye uba mubi.

Ibintu byaje gusa n’ibisandara kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje APR FC na Kiyovu Sports, ubwo iyi kipe y’Ingabo yatsindwaga ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali.

Abanyamakuru nk’ibisanzwe bagiye mu cyumba gikorerwamo ikiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abatoza, bategereza ko hari abaza ngo ikiganiro gisobanura uko umukino wagenze, gitangire.

Habanje kuza Adil Erradi Muhamed ari kumwe na Tony Kabanda ushinzwe Itangazamakuru muri APR FC. Uyu mutoza akinjira yahise akubitana amaso n’umunyamakuru [Lorenzo Christina], maze aramubaza ati uri umunyamakuru? Undi ati yego. Umutoza aramubwira ati nyereka ikarita yawe y’akazi. Undi nawe nyikwereka nka nde?

Icyakurikiyeho, abanyamakuru bose bari muri iki cyumba bahise bavugira rimwe bati sors Adil [Adil sohoka] mu majwi yo hejuru. Icyo bose bavugaga ko bagamije, kwari ukugira ngo bereke uyu mutoza ko adakwiye kubasuzugura kuko bamwe bavugaga ko umwuga wa bo wiyubashye.

Ibi byaje kwiyongera ku kuba mu minsi ishize, ubuyobozi bwa APR FC bwari bwabujije abafana ndetse n’abatoza n’abakinnyi n’abakozi ba yo, kuvugana n’Itangazamakuru mu gihe cyose ritazaba rivuga ibyiza by’iyi kipe.

- Advertisement -

Ku mukino wa ½ mu gikombe cy’Amahoro wahuje Rayon Sports na APR FC, uyu mutoza nabwo ntabwo yigeze aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino kuko yari yabibujijwe n’abakoresha be.

Mu gushaka gukemura aya makimbirane adakwiye kuba agaragara mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, UMUSEKE wamenye ko Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda [AJSPOR], ryateye intambwe yo kwandikira ubuyobozi bwa APR FC ngo bashakire hamwe umuti w’iki kibazo ariko nta gisubizo kiratangwa kugeza ubu.

Adil abitse ibikombe bibiri bya shampiyona yatwaye adatsinzwe

UMUSEKE.RW