Apôtre Mutabazi arifuza ko uwariye ruswa yanyagwa – Yasabye Inteko kubisuzuma

Mutabazi Kabarira Maurice uzwi nka Apôtre Mutabazi, yandikiye Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, asaba ko umushinga w’itegeko ryo kunyaga uwariye ruswa n’uwanyereje umutungo w’Igihugu watorwa, maze kwigwizaho imitugo no kurya ruswa  bigacika.

Mutabazi Kabarira Maurice uzwi nka Apôtre Mutabazi

Mu ibaruwa ndende yanditse kuwa 23 Gicurasi 2022, igaragaza ko yamenyesheje Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ndetse na Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatile,  agaragaza ko gukunda Igihugu ari imwe mu mpamvu yatumye yandika ibaruwa isaba ko umuco wo kwigwizaho umutungo uri muri bamwe mu bakora mu nzego z’ubuyobozi wacika.

Apôtre Mutabazi uvuga ko mu 2019 yakoze ubushakashatsi ku cyarandura kwigwizaho umutungo, asanga icyakorwa harimo kwigisha no gushyiraho ibihembo ku watanze amakuru n’icyakorwa mu rwego rw’amategeko.

Avuga kandi ko muri raporo yo mu 2017 Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagejeje ku Badepite, yasanze amafaranga asaga miliyari 12Frw yarakoreshejwe nabi n’abashinzwe gucunga umutungo w’ibigo, asanga umuturage ari we ubihomberamo, bityo ko hatorwa umushinga w’Itegeko rinyaga uwariye ruswa n’uwanyereje umutungo w’Igihugu.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Sena, Turikumwe Emmanuel avuga ko hari inzira binyuramo ngo igitekerezo cy’umuturage cyemerwe.

Yagize ati “Sindakibona, ariko nabwo agishyize mu Nteko ikacyemera, igasanga gifite ishingiro, ikacyemera. Umudepite wagize ikibazo yumvana umuturage arakivuga, hanyuma hakarebwa n’ikibazo cyajyanwa muri komisiyo ikagisuzuma.”

Apotre Mutabazi, abivuze mu gihe mu minsi yashize uwahoze uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenacyaha RIB, aho afungiye iwe mu rugo, akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibifitanye isano na yo.

Mbere y’uko RIB itangaza ko afungiye iwe, Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryavugaga ko Hon Bamporiki ahagaritswe kubera ko hari ibyo agomba kubazwa.

Hashize igihe gito kandi Urwego rw’Ugihugu rw’Ubugenzacyaha rutaye muri yombi Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, akekwaho ubwambuzi bushukana.

- Advertisement -

Ubutumwa uyu Apotre wo mu Itorero Kingdom Thoughts Synagogue (KTS) yahaye UMUSEKE bugira buti:

“Ntabwo Abayobozi bose batwiba, kuko ari uko bimeze ntitwaba dufite iri terambere mwibonera ritangarirwa n’amahanga. Ariko n’abo bakeya biba barahagije kudusubiza ku isuka turangajwe n’imitamenwa bubaka. Amabandi nta na rimwe yo ubwayo azibuza KWIBA umuturage kugeza tuyahagaritse…., utwiba igihe tutazamubikamo ubwoba bw’indengakamere bwo gufatwa nta bukangurambaga buzamuhagarika! #ZEROTOLERANCE”

Healing Greed Cancer-Parliament

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW