APR yashyizwe mu majwi mu kubona amanota mu manyanga

Umwe mu bakinnyi utatangaje amazina ye, yatangaje ko umukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona wahuje APR FC na Étoile de l’Est FC, iyi kipe y’Ingabo yatsinze itabikwiye kuko bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe y’i Ngoma bategetswe kwitsindisha.

APR FC yongeye gushyirwa mu majwi ku manota ibona itayavunikiye

Si ubwa Mbere cyangwa ubwa Kabiri mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, havugwamo ruswa, amarozi n’ibindi bibi byinshi bamwe mu bayobozi b’amakipe badatinya kwita umwanda.

Gusa uko iminsi yicuma, ni ko abantu bagenda batinyuka bakavuga ukuri hagamijwe kubaka umupira w’amakuru mu Rwanda

Ikipe ikomeje kugarukwaho, ni APR FC bamwe badatinya kuvuga ko iyi kipe itsinda itabikwiye ahubwo hari ibindi biba byabanje bitari umupira wo mu kibuga gusa.

Umwe mu bakinnyi bikekwa ko ari uwa Étoile de ‘Est FC, aganira n’umunyamakuru wa Royal FM uzwiho gukora inkuru zicukumbuye, Samuel Baker Byansi, yahishuye ko umukino wahuje izi kipe zombi wo kwishyura muri shampiyona, abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye Akarere ka Ngoma [Étoile de ‘Est FC] bari bategetswe korohereza APR FC ikabatsinda byibura ikinyuranyo cy’ibitego bibiri mu mukino.

Uwo mukinnyi byumvikana ko hari amakuru abifiteho, yabwiye Samuel Byansi abayobozi b’amakipe bari muri bamwe mu bagurisha amakipe yabo. Uyu mukinnyi kandi yavuze ko APR FC iba ishaka kugaragaza ko abakinnyi b’abanyarwanda bishoboye kandi bihabanye n’ukuri.

Ati “Uno mupira ni ikibazo gikomeye. Iyi APR yiha politiki idashoboye. Irashaka itware ibikombe yemeze Igihugu cyose kandi nta bushobozi. Nonese niba tugiye gukina twarakoze imyitozo icyumweru cyose, neza neza mu rwambariro Abayobozi bacu bakaza habura nk’iminota 15 ngo umukino utangire bakegekaho. Ukajya kumva ukumva ngo uyu mukino twarawutanze. Bagomba kudutsinda 4-2 cyangwa 3-1, mbese ku buryo hazamo ikinyuranyo cy’ibitego Bibiri.”

Yongeyeho ati “Bakajya badushyira ku ruhande abataha izamu, cyangwa bakavuga ngo nta wemerewe gutsinda igitego hatarajyamo ibitego bibiri cyangwa bitatu bya APR FC. Abazamu nabo bakababwira gutyo. Nk’abantu rero babonye ejo dutsindwa, yego nabo bangaga ibigaragara ariko yari yo gahunda. Ntabwo wakwanga ibyo umuyobozi wawe akubwira. Si no kuva ngo APR FC iraduha amafaranga. Iradufasha gutsinda Marines FC na Espoir FC. ariya manota atandatu kuyabona turahita twigira imbere.”

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko umukino wahuje APR FC na Étoile de ‘Est FC, bwari ubusabane nta guhangana kwari kurimo.

- Advertisement -

Ati “Ikindi, buriya se ntiwabonaga ko bwari ubusabane? Mu kibuga twaranaganiraga. Bakatubwira bati mugabanye imbagara, bagatsinda. Nk’iriya penaliti badukoreyeho bari bamaze kutubwira ngo bagiye kuduha kimwe.”

Kugeza ubu ntacyo Ubuyobozi bw’iyi kipe y’Ingabo buratangaza ku nkuru zimaze iminsi ziyivugaho, ku bijyanye n’ibivugwa ko rimwe na rimwe ibona amanota itavunikiye ahubwo hari ibindi bitari umupira biba byakozwe mbere.

Umukino wa 25 washampiyona, Étoile de ‘Est FC yatsindiwe na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 3-1, nyamara izi kipe zombi zari zaguye miswi [2-2] mu mukino ubanza watojwe na Banamwana Camarade.

Umukinnyi bikekwa ko ari uwa Étoile de ‘Est FC yavuze ko APR FC yabatsinze umukino wo kwishyura babivuganye Mbere

UMUSEKE.RW