ARPST yateguye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryateguye irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizakinwa mu minsi ibiri.

ARPST yateguye irushanwa ryo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Mu gihe u Rwanda n’Isi bari mu minsi ijana yo Kwibuka Abatutsi mu 1994, amwe mu mashyirahamwe y’imikino akomeje gutegura amarushanwa agamije Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Ni muri urwo rwego no mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abakozi [ARPST], ryateguye iri rushanwa rizakinwa tariki 21 na 22 Gicurasi 2022.

Iri rushanwa rizakinwa n’amakipe ane ari yo: BK, Mod, Rwandair na Stecol. Hazakinwa imikino ya Basketball.

Ku wa Gatandatu tariki 21 uku kwezi, BK izahura na Mod [09h30, ikibuga cya Stecol], mu gihe Rwandair izahura na Stecol [11h, ikibuga cya Stecol.

Bucyeye ku Cyumweru tariki 22 ni bwo hazasozwa iri rushanwa, ikipe zazitsinzwe zizahatanira umwanya wa Gatatu [09h30], mu gihe izizaba zatsinze zizakina umukino wa nyuma [11h, ikibuga cya Stecol].

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW