(AUDIO) Ikiganiro cy’Umutekamutwe n’uwo yatuburiye, babaye inshuti!

Umugabo waguze sima yo kubakisha agasanga ni igitaka, yabashije guhamagara uwayimuhaye baraganira amubwira ko yamuhemukiye, undi arabyemera, ndetse anamubwira amabanga yose akoresha mu gutekera abantu umutwe, uburakari bwe burashira birangira babaye inshuti.

Umugabo useka kuri telefoni (Photo Internet)

Bitangira umugabo abwira uwamutuburiye ko “Nibatihana bazabona ishyano, kandi Imana izabahanira ibyo bakora.”

Umutekamutwe ahita amubaza ati “Kubera iki? Mbwira!”

Agahita amwibutsa uko yamuhemukiye ati “None se iyo uvuga ngo ufite ikibazo, ukambwira ngo ufite isima ngo nyikugurire kumbi mwashyizemo ibitaka, uba ubona amafaranga nk’ariya kuyarya yabamarira iki?”

Umutekamutwe ahita amubaza ati “Nayikugurishe he?”

Undi akamubwira ko ari uw’i Masaka mu Karere ka Kicukiro ahitwa i Paris.

Umutekamutwe ahita amwibuka ati “Umva rero reka nkubwire, ni wowe w’ejo? Baguhaye iyo sima ryari? Ni ejo cyangwa ni uyu munsi?”

Uwatekewe umutwe ahita amusubiza uko byagenze, ko mbere yahawe imifuka ibiri, nyuma agahabwa indi itatu, bukeye.

Ati “Ibintu biragenda bikagera igihe… [Umutekamutwe ahita amuca mu ijambo] ati “Ariko ntiwayishyuye! None ko utayishyuye ufite ikihe kibazo?”

- Advertisement -

Umugabo wari urakaye ahita amubwira ati “None se imifuka ibiri ya mbere sinayishyuye? [Umutekamutwe ahita avuga] ati “Ngaho ibaze iyo uba warishyuye n’iyo itatu, noneho wari kurira angana gute? [Umugabo watekewe umutwe ahita aseka!] akavuga ngo iyo mba nirishyuye n’iyo itatu nibwo mba ndi kurira menshi! [Umutekamutwe ahita yikiriza] ati “Ntabwo wari buzahore!”

Umugabo watekewe umutwe, ahita amubaza ati “Ese shahu ko nabonye muri abasore mwagiye muhinga cyangwa mugakora ibindi bintu? [Umutekamutwe ntabihakana] ati “Nyine ni ukuvuga ngo isima tuba tuyifite ariko nyine iyo idushiranye tubaha ibyo ngibyo!” [Uwatekewe umutwe araseka], ati “None se mukabona ibyo bintu bizagira iherezo ryiza?”

Umutekamutwe amusubiza ko ari ryiza, ariko nyuma akamubwira ko batekera abantu umutwe bazi ko bizarangira nabi.

Muri iki kiganiro cyabo umutekamutwe, amubwira uko yatekeye umutwe abantu akaba yarabayogoje, ndetse we akaba yagize amahirwe kuko ngo yari azi ko azamuhangika imifuka 100 y’ibitaka (sima).

Umutekamutwe ati “Iherezo ribi turabizi, ariko nyine wihangane. None se biriya bihumbi 10Frw nibyo birimo kukuriza? [Uwatekewe umutwe araseka,] akamubaza ati “None se uwagusaba Frw 1000 wayamuha? Umutekamutwe ati “Afite ikibazo nayamuha kuko aya mafaranga tuba twayabonye mu buryo butari bwo.”

Ahita amubwira uko yayogoje abantu, ngo hari uwo yahangitse imifuka 200 ya sima amubwira ko azagira quecaillerie ya mbere mu gihugu, nyuma aza gusanga yamuhaye ibitaka.

Ijwi ryiyumvire

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2022/05/WhatsApp-Audio-2022-05-09-at-065.mp3

Isomo…

Nyuma y’ikiganiro kirekire, umugabo watekewe umutwe ahita abaza uwamutekeye umutwe ati “Uransekeje nubwo wanyibye…ati “Ikibazo ni uko uri mwene gwacu [umutekamutwe avuga ururimi rwo mu Majyaruguru], ati “Wagiye ubanza ukamenya n’abo utuburira abo ari bo? Ko wasanga tuzahurira muri quartier! [Umutekamutwe aseka cyane,] ati “Turavuga rumwe rwose, buriya  nawe nari nzi ko nza kuguha nk’imifuka 100 nabonaga ko urayifata, sinzi niba hari umuntu wakurabuye! [Uwatewe umutwe, araseka] ati “Wari wabonye narese!” [Umutekamutwe na we araseka], ati “Nari nabonye urimo neza, nzi ko imifuka 100 ugomba kuyifata, ariko sinzi ngo ni nde wakubwiye, ubundi mbwiza ukuri?”

Uyu mugabo yamubwiye ko akunze kugura ibintu ariko akagira amakenga, ngo ibyinshi agura agirana inyandiko n’uwo aguze na we, hanyuma ibidafite inyandiko akagira amakenga.

Ngo mbere yo gushyira kuri telefoni amafaranga y’indi mifuka itatu yari ahangitswe, yasabye umwana gushinga icyuma mu mufuka, asanga harimo igitaka, kuko ngo yabonaga atumva uburyo sima igura amafaranga make nk’ayo yatanze [Ubwo niba yaratanze Frw 10, 000 ku mifuka ibiri ya sima, ni uko sima imwe yayiguze Frw 5000].

Umutekamutwe ahita amubwira ko “Ajijutse!”. Ni uko akamubwira ko iyo bamaze gutuburira umuntu kuriya, ngo igare rimushyira sima, na we agahita yerekeza indi nzira ku buryo utahamusanga.

Nubwo ikiganiro kigenda neza, uwatekewe umutwe ahita abwira uwo mutekamutwe ati “Ariko muzagere aho mukizwe!”

Umutekamutwe, batandukana agiye kwitaba telefoni y’umuntu umushaka, yenda wabona ari iyawe agiye kuguhangika sima! Mube maso!

UMUSEKE.RW