Ubuyobozi bw’ubwato  ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bwavuze icyateye impanuka

Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukora  nka Hoteli mu  kiyaga cya Kivu, bwasobanuye  ko  impanuka y’ubu bwato yatewe no kuba bwagonze ibuye rinini mu  mazi y’ikiyaga cya Kivu.

Mu itangazo bwashyize hanze, bwavuze ko “ Ku wa 29 Mata 2024 bwagonze ibuye rinini  mu gihe bwari mu kazi .”

Ni impanuka yabereye ku gice cy’amazi y’Akarere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano .

Ubuyobozi bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ muri iryo tangazo buvuga ko ko abari mu bwato bashoboye gutabarwa bakurwamo, naho ubwato burakururwa bushyirwa ku nkombe.

Buti “ Abatekinisiye b’ubwo bwato bihutiye gusuzuma imiterere y’iyo mpanuka no kugenzura ibyangiritse kugira ngo babusane, ubuyobozi burizeza ko nyuma yo kubusana buzasubukura ibikorwa byabwo mu gihe kidatinze.”

Ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwato bwa mbere mu Rwanda bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bukaba ubwato bukunzwe cyane cyane n’abatembera mu Rwanda.

Busanzwe bukorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.

Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.

Ubu bwato buzagenzurwa na Mantis, busanganywe  izindi hotel eshatu iki kigo kigenzura.

- Advertisement -

Zirimo Mantis Kivu Marina Bay Hotel iri mu Murenge wa Kamembe i Rusizi, Mantis EPIC Hotel & Suites iherereye i Nyagatare na Mantis Akagera Game Lodge iherereye muri Pariki y’Akagera.

Mantis Akagera Game Lodge ifite ibyumba 60; Mantis EPIC Hotel & Suites yo ikagira ibyumba 77 mu gihe Mantis Kivu Marina Bay ifite ibyumba 79.

UMUSEKE.RW