BAL 2022: Ibyo wamenya ku makipe azakina imikino ya nyuma

Kuva tariki ya 21 kugeza 28 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena hategerejwe kubera irushanwa ry’imikino ya nyuma yo ku rwego rw’Afurika muri Basketballizwi nka ‘Basketball Africa League/BAL’, izaba ikinwa ku nshuro yaryo ya Kabiri, ari naryo rizerekana uzegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.

Imikino ya nyuma y’iushanwa rya BAL izitabirwa n’amakipe Umunani

Iri rushanwa rya BAL rizamara iminsi Irindwi, rikaba rizahuza amakipe Umunani  yahize ayandi ku mugabane wa Afurika. Mbere y’uko ritangira, hari bimwe buri wese yakwifuza kumenya ku makipe azaba yitabiriye.

ZAMALEK-MISIRI

Ikipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri, ifite igikombe cy’iri rushanwa riheruka mu 2021, ifite agahigo ko kumara imikino igera kuri 11 idatsindwa. Ibi ibikesha kuba iheruka kwitwara neza itsinda imikino yose (5), yakinnye mu gice yari iherereyemo cy’ijonjora cyiswe ‘Nile Conference’, imikino yabereye mu Misiri kuva tariki 9-19 Mata 2022. Iyi kipe kandi ikaba yari yakoze amateka yo gusoza imikino ya BAL y’umwaka ushize wa 2021, idatsinzwe (6).

AS SALÉ-MAROC

Association sportive de Salé izwi nka AS Salé, ifite agahigo ko gutsinda amanota 90.8 muri buri mukinomuri iri rushanwa rya BAL. Iyi kipe igendera ku bakinnyi bayo bayitsindira amanotamenshi muri iri rushanwa aribo; Terrel Stoglin (ufite ubushobozi bwo gutsinda amanota 33.2 kuri buri mukino) na Amadou Abdoulaye Harouna (utsinda amanota 19.8 kuri buri mukino).

Iyi AS Salé yasoje iri ku mwanya wa kabiri mu gice cya ‘Sahara Conference’, inyuma ya REG BBC, aho yatsinze imikino 4 muri 5, irushanwa ryabaye tariki kuva tariki 5-15 Werurwe 2022.

CAPE TOWN TIGERS-SOUTH AFRICA

Cape Town Tigersyo muri Afurika y’Epfo, iyobowe n’umukinnyi Billy Preston (ufite ubushobozi bwo gutsinda amanota 20.3 kuri buri mukino, bimugira uwa 3 muri iri rushanwa), yakinishije abakinnyi 5 bashobora gutsinda impuzandengo y’amanota 10 ku mukino cyangwa kurenzaho, kurushakandi ikipe iyo ariyo yose yitabiriye ijonjora riheruka.

- Advertisement -

Ikipe ya Cape Town Tigers yasoje iri ku mwanya wa 3 muri Nile Conference.

PETRO DE LUANDA- ANGOLA

Petro de Luanda yo muri Angola, ifite agahigo ko gutsinda amanota menshi y’ikinyuranyo (+19) ku ikipe iyo ari yo yose yitabiriye imikino y’ijonjora, aho yatsinze amanota 84.2 kuri buri mukino kandi bituma itsinda amanota ku kigero cyo hasi (65.2) kuri buri mukino.

Iyi Petro de Luanda yari iherereye muri Nile Conference, yabaye iya kabiri, aho yatsinze imikino 4 muri 5 yakinnye, isoza inyuma ya Zamalek yabaye iya mbere.

US MONASTIR- TUNISIA

US Monastir yo muri Tunisia, ikinamo Ater James Majok, ufite agahigo ko gufata imipira ivuye ku nkangara ayitanze abo bahanganye bizwi nka (Rebounds), zingana na 13.2 kuri buri mukino muri iri rushanwandetse na 15 cyangwa zirenga mu mikino 3 itandukanye.

Iyi kipe ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL iheruka mu 2021, ikaza gutsindwa na Zamalek amanota 76 kuri 63.

Iyi US Monastir yabaye iya kabiri mu gice cya Sahara Conference, aho yatsinze imikino 4 muri 5 yakinnye.

REG BBC- RWANDA

Ikipe y’ikigo k’igihugu gishinzwe Ingufu, REG BBC izaba ikinira mu rugo imbere y’Abanyarwanda, izaba igendera kuri Adonis Filer ukomoka muri Amerika, usanzwe ukinira ikipe y’igihugu, watanze imipira myinshi yavuyemo amanota (9.2), kuri buri mukino muri iri rushanwa.

Ikipe ya REG BBC ifite intego kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rya BAL, yongeye amaraso mashya mu bakinnyi yari isanzwe ifite, aribo; Gasana Hubert Wilson Kenneth usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ndetse na Abdoulaye N’Doye, ukomoka mu gihugu cya Sénégal. Ni mu gihe ku rundi ruhande, yakuyemo Pitchou Kambuy Manga na Ntore Habimana.

REG BBC izaba ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yo yari yitwaye neza izamuka iyoboye igice cya Sahara Conference, aho yatsinze imikino 4 muri 5 yakinnye.

S.L.A.C- GUINEA

Seydou Legacy Athlétique Club izwi nka S.L.A.C ikinamo Marcus Christopher Crawford, wahoze akinira Kaminuza ya Memphis, utsinda ku mpuzandengo y’amanota 21.4 kuri buri mukino, bimugira uwa kabiri muri iri rushanwa.

S.L.A.C yari mu gice cya Sahara Conference, aho yatsinze imikino 2 muri 5 yakinnye, yasoje iri ku mwanya wa 4.

FAP-CAMEROUN

Forces Armées et Police Basketball izwi nka FAP yo mu gihugu cya Cameroun, ifite abakinnyi bane bakora impuzandendengo ya rebounds 5 cyangwa zirenga kuri buri mukino, bakaba bayoboye mu ijonjora ya BAL ku makipe yarikinnye (mu gukora rebounds basatira inkanga y’uwo bahanganye) zingana na 20.4 kuri buri mukino, kurusha indi kipe iyo ari yo yose bahanganye.

inshuro eshanu cyangwa zirenga kuri buri mukino kandi ikayobora amakipe yose ya BAL Playoff mukwisubiraho hamwe na 20.4 kumukino, inshuro 7 kurenza abo bahanganye.

FAP izaba ihanganye na REG BBC, izaba ikinira imbere y’abafana bayo, yari yasoje iri ku mwanya wa 4 mu gice cya Nile Conference, aho yatsinze imikino Ibiri muri Itanu yakinnye.

Byari ibyishimo ku bakinnyi b’ikipe ya REG BBC ubwo basozaga bayoboye igice cya Sahala Conference

NKOMEJE GUILLAUME/UMUSEKE.RW