BAL 2022: Petro de Luanda yakatishije itike ya ½ isezereye AS Salé

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Gicurasi 2022.

Petro de Luanda yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 20-16, itsinda n’agace ka kabiri ku manota, 30 kuri 19, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka iri imbere n’amanota 50 kuri 35.

Iyi kipe kandi yaje kugaruka mu gace ka 3, igatwara ku manota 30-17 ndetse itsindwa agace ka nyuma ku manota 37-22, gusa ntibyayibujije kwegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.

Umunyabigwi, Carlos Morais ukinira Petro de Luanda, usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Angola, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino na 27. Ni mu gihe Amadou Abdoulaye Harouna, ari we watsinze menshi ku ruhande rwa AS Sale n’amanota 20.

Petro de Luanda izakina muri ½  na FAP yo muri Cameroun nyuma yo gusezerera REG BBC yari ihagarariye u Rwanda. 

Uyu mukino wa ½ ukaba uteganyijwe Ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022, ku isaha ya saa munani n’igice (14h30).

REG BBC ntacyo itari yakoze
Ni umukino utoroheye REG BBC
REG BBC ntacyo itakoze ariko byanze

NKOMEJE GUILLAUME/UMUSEKE.RW