BAL: Petro na Monastir zageze ku mukino wa nyuma -AMAFOTO

Irushanwa rya Basketball Africa League [BAL], riri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena, ryari rigeze muri 1/2, aho hamenyekanye amakipe abiri yageze ku mukino wa nyuma.

Umukino wa Petro de Luanda na FAP abawurebye baryohewe

Ni imikino ibiri yabaye ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi guhera Saa kumi n’ebyiri n’igice za nijoro (18h30). Habanje umukino wahuje Petro de Luanda yo muri Angola na FAP yo muri Cameroun.

Uyu mukino utari utegerejwe na benshi nk’uwakurikiyeho, warangiye Petro de Luanda itsinze FAP amanota 88 kuri 74.

Muri uyu mukino, Childe Dundão ukinira Petro de Luanda, niwe wabaye umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino (MVP), nyuma yo gutsinda amanota 18, agatanga imipira ine yavuyemo amanota akanakora rebounds enye.

Hakurikiyeho umukino wari utegerejwe na benshi, wahuje Zamalek yahabwaga amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma na US Monastir itari iyo gusuzura.

Zamalek yatangiye uyu mukino iri hejuru, ndetse aba ari yo ikomeza kugenda imbere mu manota. Gusa uko iminota yicuma, US Monastir yagendaga yigaranzura iyi kipe yo mu Misiri.

Izi kipe zombi zifite amazina manini muri Basketball yo ku mugabane wa Afurika, yakomeje gucungana ariko Zamalek isoza igice cya Mbere iri imbere n’amanota 40 kuri 35 ya US Monastir.

Igice cya Kabiri ikipe yo muri Maroc yaje imeze nk’iyariye Amavubi, iva inyuma itangira gutsinda amanota atatu menshi biciye kuri Slimane wakoze amanota menshi (21) ku ruhande rw’iyi kipe.
yatangiye gucika intege, bituma US Monastir ihita ijya Imbere mu manota, byanatumye itsinda uyu mukino.

Zamalek yaje gutsindwa umukino ifite amanota 81 kuri 88 ya US Monastir. Ku ruhande rw’iyi kipe yo mu Misiri, Mckinney niwe watsinze amanota menshi (26), atanga imipira ibiri yavuyemo amanota anakora rebounds eshanu.

- Advertisement -

Ku ruhande rw’iyi kipe yo muri Maroc, Slimane yakoze amanota 21, akora rebound ebyiri n’umupira uvamo amanota.

Ibi bisobanuye ikipe ya Petro de Luanda na US Monastir ari zo zageze ku mukino wa nyuma zizakina ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 28.

Ikipe ya Zamalek yasezerewe muri 1/2, ni yo ibitse igikombe giheruka kubera mu Rwanda.

Mascot (Baba) yasusurukije abarebye imikino yo kuri uyu wa Gatatu tariki 25.
US Monastir yageze aho yiharira umukino
US Monastir yanyuzagamo igashaka amanota yayifashije kuri uyu mukino
Zamalek yabanje kwiharira umukino mu gihe kitatinze
Hakurikiyeho umukino uhuza amakipe akomeye
Abarebye umukino bo baryohewe
FAP yanyuzagamo igashaka amanota ariko yari yahuye n’ikipe itari REG BBC
Bahanganye karahava

UMUSEKE.RW