Basketball: REG yagarukanye akanyamuneza i Kigali

Ikipe y’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ingufu, y’umukino wa Basketball (REG BBC), yageze i Kigali, ejo hashize ku Mbere tariki 16 Gicurasi 2022, iturutse Istanbul, mu gihugu cya Turukiya, mu myiteguro y’imikino ya nyuma y’irushanwa Nyafurika rya ‘Africa Basketball League’ rizwi nka BAL, rizabera muri Kigali Arena kuva tariki ya 21 -28 Gicurasi 2022.

Ubwo REG BBC yari isesekaye i Kanombe

REG BBC yari yerekeje mu gihugu cya Turukiya taliki 7 Gicurasi2022, aho yakinnye imikino ya gicuti itatu, aho yatsinzemo ibiri, itsindwa umwe. Yitwaye neza mu mukino wa Mbere itsinda ikipe y’igihugu ya Kuwait, amanota 77 kuri 67, wabaye tariki 10 Gicurasi 2022.

Mu mukino wa Kabiri, ikipe ya REG BBC yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Bahrain amanota 74 kuri 65, wabaye tariki 11 Gicurasi 2022. Ni mu gihe yasoje gahunda y’iyi mikino ya gicuti itsinda ikipe y’igihugu ya Qatar amanota 89 kuri 53, mu mukino wabaye tariki 12 Gicurasi 2022.

Muri iyi mikino, ikipe ya REG BBC ikaba yari iyobowe n’umutoza wungirije, Henry Muinuka, ukomoka muri Tanzania, ni nyuma y’uko umutoza mukuru, Robert Pack yari yasigaye i Kigali kubera ikibazo cy’uburwayi.

Muri iyi mikino ya nyuma, REG BBC izaba ihagarariye Igihugu muri irirushanwa rya BAL, ririmo kuba ku nshuro ya Kabiri, izahura n’ikipe ya FAP yo mu gihugu cya Cameroun, uzaba tariki 21 Gicurasi 2022 (18h00).

REG BBC yatsindiye itike nyuma yo kwitwara neza, ikaba iya Mbere mu itsinda rya Sahara Conference ryakiniraga i Dakar muri Sénégal, ryabaye kuva tariki 05 kugeza 15 Werurwe 2022.

REG BBC YONGEREYEMO AMARASO MASHYA MBERE YO GUKINA IMIKINO YA NYUMA YA BAL

Ikipeya REG BBC ifite intego yo kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rya BAL, yagerageje kongeramo amaraso mashya mu bakinnyi yari isanzwe ifite, yongeramo Gasana Hubert Wilson Kenneth usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ya Basketball, ndetse na Abdoulaye N’Doye ukomoka mu gihugu cya Sénégal.

Shyaka Olivier ubwo yageraga i Kanombe
Nshobozwabyose [iburyo] na Henry Muinuka utoza REG BBC
Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ‘Gaston’, umwe mu bitezwe gufasha REG BBC muri BAL
Murindabigwi Farncis, Perezida wa REG BBC (ibumoso), ari kumwe na Erneste
Kami Kabange, umwe mu bakinnyi bafite inararibonye muri REG BBC
Kaje Elie, kapiteni wa REG BBC
Adonis Filer, umukinnyi wa REG BBC ukomoka muri Amerika

NKOMEJE GUILLAUME/UMUSEKE.RW

- Advertisement -