Batatu barohamye mu Kivu bakomeje kuburirwa irengero

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu basabwe gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda mu rwego rwo gukumira impanuka

RUTSIRO: Abantu batatu baburiwe irengero mu kiyaga cya Kivu nyuma y’impanuka y’ubwato bwarimo abantu 33 bari bagiye guhemba uwibarutse umwana, bakomeje kuburirwa irengero ry’aho amazi yabatwaye.

Abakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu basabwe gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda mu rwego rwo gukumira impanuka

Ahagana saa munani z’amanywa (2pm) ku itariki 2 Gicurasi 2022, mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro nibwo mu kiyaga cya Kivu habereye impanuka y’ubwato maze ihitana abantu babiri abandi batatu baburirwa irengero.

Kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Gicurasi, aba bantu batatu bari bataraboneka nk’uko UMUSEKE wabihamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, Mudahemuka Christophe.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo baraboneka Polisi Marine iracyakomeje kubashakisha, bashobora kuboneka nka nyuma y’iminsi itatu kuko akenshi umuyaga uba wabatwaye kure yaho barohamiye.”

Mudahemuka Christophe yongeye kwibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’amazi y’ikiyaga cya Kivu, bakirinda kujyamo mu gihe cy’imiyaga myinshi.

Ati “Ubutumwa twongera kubaha nuko amabwiriza agenga imikoreshereze y’amazi y’ikiyaga cya Kivu yakubahirizwa, abantu ntibagemo mu gihe cy’imiyaga myinshi. Mu gihe bagiye gukoresha amazi y’ikiyaga bakambara amakote yabugenewe ndetse bakagenda mu bwato bwabugenewe aho kugenda mu bwo babonye bwose.”

Icyateye iyi mpanuka harimo imiyaga yari yabaye myinshi mu kiyaga cya Kivu kandi aba bantu bakaba baragiye mu bwato barengeje umubare ndetse byongeye atari ubwato bwagenewe gutwara abantu, ubu bwato ubuyobozi buvuga ko bwari busanzwe bukoresha mu bikorwa by’uburobyi.

Ubu bwato bwavaga mu Kagari ka Remera bwerekeza ku kirwa cya Bugarura muri uyu Murenge wa Boneza, aho bari bagiye guhemba umuryango wari uherutse kwibaruka umwana. Bwarimo abagabo 13 n’abagore 20.

Abantu babiri baguye muri iyi mpanuka y’ubwato, bashyinguwe kuri uyu wa Kabiri, naho undi arashyingurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gicurasi.

- Advertisement -

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW