Bizimana Djihadi yasubukuye gahunda z’ubukwe bwe

Nyuma yo gusezerana mu idini ya Islam [Nikkah] n’umukunzi we, Dalida Simbi, Bizimana Djihadi ukinira MSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, agiye gusaba no gukwa umukunzi we.

Djihadi na Dalida basezeranye mu idini ya Islam muri Gicurasi umwaka ushize

Muri Werurwe umwaka ushize, ni bwo Bizimana Djihadi yasabye umukunzi we ko byarenga urukundo ahubwo akamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano undi nawe akamubera umugabo w’isezerano.

Dalida Simbi nawe usanzwe atuye mu Bubiligi, ntabwo yigeze azuyaza kwemerera Djihadi kuzamubera umugore, cyane ko nawe yari asanzwe yaramwemereye urukundo rutavangiye.

Nyuma y’uko ubukwe bw’aba bombi busubitswe kubera ubukana bw’icyorezo cya COVID-19 nyamara ubutumire bwari bwasohotse bwerekana ko bwagombaga kuba mu mwaka ushize, Djihadi na Dalida bagiye gukora ubukwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ku wa Kane tariki 12 Gicurasi ari bwo Djihadi azasaba akanakwa Simbi Dalida mu mihango izabera mu Mujyi wa Kigali, mu gihe ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi mu Akarere ka Rubavu hazabera imihango yindi y’ubukwe [Réception].

Ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi, ni bwo habaye inama ihuza abagore [Umwito] yo gutegura ubukwe, yabereye mu Akarere ka Kicukiro mu rugo rw’ababyeyi ba Dalida.

Mbere yo kwerekeza muri MSK Deinze ibarizwa mu Cyiciro cya Kabiri, Bizimana yari amaze imyaka itatu muri Waasland-Beveren nayo yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Mbere yo kwerekeza ku mugabane w’i Burayi, Djihadi yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, Étincelles FC na APR FC yari avuyemo yerekeza muri Waasland-Beveren.

Bizimana abanzamo muri MSK Deinze
Bizimana yasinyiye MSK Deinze yo mu Cyiciro cya Kabiri
Dalida ntabwo yazutaje kwemerera Djihadi kuzamubera umugore
Muri Werurwe umwaka ushize, Djihadi yasabye Dalida ko yazamubera umugore

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -