Burundi: Abafashwe bashoye ikawa mu Rwanda basabiwe gufungwa imyaka 5

Abantu 16 bo mu Ntara ya Ngozi mu Burundi bafashwe kuwa Gatandatu bashoye ikawa mu Rwanda mu buryo butemewe basabiwe gufungwa imyaka 5.

Abafashwe bashoye ikawa mu Rwanda mu buryo butemewe basabiwe ibihano bikomeye

Parike ya Repubulika i Ngozi yasabiye abantu 16 bo muri Komine Busiga bafatanwe ibiro 500 by’ikawa bayishoye mu Rwanda gufungwa imyaka 5 n’amande y’ibihumbi 500 y’u Burundi.

Aba bantu baburanye mu bice bibiri aho abana 4 baburanye mu muhezo mu gihe abakuze 12 baburaniye mu ruhame.

Umushinjacyaha yabashinje guhungabanya ubutunzi bw’igihugu no kurenga imbibi zacyo mu buryo butemewe n’amategeko.

Aba baburanyi bose bemeye icyaha basaba kugabanyirizwa ibihano bagafungwa hagati y’amezi 5 na 6 n’amande y’ibihumbi 100 y’u Burundi.

Basobanura ko bafashwe barimo bashaka ibyo kurya kuko ngo bari abakozi b’umukire uzwi i Ngozi ariko, akaba yikomereje ubucuruzi bwe.

Uyu mucuruzi wabatumaga kwambukana ikawa mu Rwanda ngo yabishyuraga ibihumbi 5 y’amarundi umwe umwe.

Isomwa ry’uru rubanza rwahise rushyirwa mu mwiherero rizaba ku wa kabiri mu cyumweru gitaha.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2022 kandi hari abandi bantu babiri mu Ntara ya Kayanza batawe muri yombi bagerageza kwambukana ikawa mu Rwanda.

- Advertisement -

Abaturage mu Burundi basabwa kwirinda ubucuruzi butemewe n’amategeko kuko bisubiza inyuma ubutunzi bw’igihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW