Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yatangaje ko Minisitiri Biruta uri mu Bwongereza kuva ku wa Gatatu yahuye na Minisitiri waho ushinzwe Africa.
Ubutumwa bwo kuri Twitter buvuga ko Minisitiri Vincent Biruta na Mme Vicky Ford, Intumwa yita kuri Africa mu Biro by’Ubwongereza bishinzwe Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere.
Mu byaganiriweho ni inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth iteganyijwe i Kigali tariki 21-23 Kamena, 2022.
Aba bayobozi banaganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere Ibidukikije no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri Biruta ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, nibwo yatangiye uruzinduko rwe mu Bwongereza yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza, Priti Patel.
Ibiganiro byabo byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali agamije ubufatanye mu gushyiraho ingamba nshya zo gukemura ikibazo cy’abimukira.
Minisitiri Priti Patel yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda itangire gushyirwa mu bikorwa, ndetse ko bategereje ibiganiro n’ibigo by’imiryango mpuzamahanga i Genève mu rwego rwo kuyisobanurira ibijyanye n’iyo gahunda n’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda.
Mu bandi bayobozi Minisitiri Biruta yahuye na bo barimo Victoria Grace Ford, Umudepite wo mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente aherutse kubwira Abanyamakuru ko imyiteguro ya CHOGM2022 igeze kure kandi ko abashyitsi bazakirwa neza, ndetse yanavuze ko abimukira Ubwongereza buzohereza mu Rwanda na byo biri hafi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW