Depite yasabye imbabazi kubera kujya mu mpaka na bagenzi be ari mu bwiherero

Umudepite wo muri Canada yasabye imbabazi ku mugaragaro bagenzi be nyuma yo gutahura ko camera ya telefoni yerekanye ko nyira yo ari mu bwiherero.

Depite Shafqat Ali iburyo ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau

Shafqat Ali asanzwe ari uwo mu ishyaka Liberal, yanenzwe na mugenzi we wo mu ishyaka rigendera ku mahame ya kera, Conservative party, mu biganiro by’Abadepite byabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’uko bagenzi be bamenye ko yitabiriye ibiganiro kuri video kandi ari mu bwiherero.

Uyu mudepite yagize ati “Camera yari imanitse nko ku idirishya cyangwa hejuru ku rukuta kandi ireba ku ruhande rw’inyuma y’ubwiherero.”

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu ari Depite wa kabiri wo mu ishyaka Liberal wisanze ari ahantu hadakwiye mu gihe bagenzi be bari kujya impaka ku mategeko bakoresheje video.

Shafqat Ali w’imyaka 55 mbere yakoraga akazi ko kugurisha inzu, aza gutorerwa guhagararira agace k’Amajyaruguru ashyira Uburengarazuba bw’Umujyi wa Toronto.

Ubwo yagaragazaga ko ari kumwe na bagenzi be mu nama kandi yibereye mu bwiherero barimo bajya impaka ku itegeko, Abadepite bose bakaba barakoreshaga amashusho ya camera bwite ariko arebwa gusa n’Abadepite.

Depite Laila Goodridge, wo mu ishyaka rigendera ku mico yak era, na we wari mu nama ni we wagaragaje ikibazo avuga ko mugenzi we ashobora kuba arimo abereka amashusho ye kandi ari mu bwiherero.

Nyuma igenzura ry’Inte ishinga Amategeko ryagaragaje ko koko umwe mu Badepite ashobora kuba ari mu bwiherero.

Byatumye havuka uburakari kuri Perezida w’Inteko wungirije wasabye Abadepite bose kwitondera uburyo bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga byabo, no kuzirikana ko iyo umuntu ari gukoresha Internet aba ari ku karubanda hari n’abandi bashobora kubona ibyo akora.

- Advertisement -

Ku wa Mbere byongeye kugarukwaho hibazwa ahantu Depite Shafqat Ali yari ari, bituma Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, John Brassard abitangaho ibisobanuro.

Ati “Abarimo bakurikira ibiganiro babonye neza Umudepite wo mu ishyaka rya Liberal, yinjira ahantu hameze nko mu bwiherero bw’abagabo buri hejuru y’inyubako.”

Yakomeje agira ati “Uburyo hubatswe, urugi rw’urubaho, n’amapata y’icyuma kidafatwa n’ingese, n’ahantu hagenewe kumanika ikote inyuma… byose byerekana ko ariho yari ari.”

Perezida w’Inteko yavuze ko Depite yagaragaje amashusho kandi yarimo akoresha ubwo bwiherero.

Nyuma y’ijambo rya Perezida w’Inteko, Depite Shafqat Ali yasabye imbabazi Abadepite bagenzi be avuga ko atabanje gutekereza neza.

Ati “Ibi bintu ndabifata nk’ibikomeye, kandi ndasezeranya ko ntazongera gukora iri kosa ukundi.”

Nyuma Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Chris D’Entremont yavuze ko icyo kibazo kirangiye kuko uwo bivugwaho yasabye imbabazi.

Ati “Niba bitari ngombwa ko ucana camera, yizimye.”

Umwaka ushize, Depite wo mu ishyaka rya Liberal witwa Will Amos na we yasabye imbabazi nyuma yo gufata video ari kwihagarika nyamara bagenzi be bari mu mirimo y’Inteko ishinga amategeko.

Mbere yahoo hari hashize ukwezi yifashe video yambaye ubusa bagenzi be baramubona arimo ahinduranya imyambaro avuye muri siporo.

Uyu Mudepite ntabwo yigeze yongera kwiyamamaza.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW