Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Minisitiri Vincent Biruta ahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa ibere muri Guinea Equatorial.
Ubutumwa bwo kuri Twitter bugira buti “Mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri Vincent Biruta yitabiriye inama idasanzwe ya 15 y’Inteko rusange y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe yiga bikorwa by’ubutabazi no gutanga imisanzu.”
Iyi nama irabera i Malabo, muri Guinea Equatorial kuri uyu wa Gatanu izasozwe ejo ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi, 2022.
Abakuru b’Ibihugu kuri uyu wa Gatanu baraganira ku bikorwa by’ubutabazi muri Africa bikomeza kwiyongera ndetse n’ikibazo cy’abahunga bakava mu byabo kubera intambara, ingaruka ziva ku mihindagurikire y’ibihe, cyangwa ibikorwa by’ubuhezanguni bikurikirwa n’ubugizi bwa nabi.
Mu bakuru b’ibihugu byo mu Karere bari muri iyi nama harimo n’uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wageze i Malabo ku wa Kane aherekejwe n’Umugore we.
Perezida wa Tanzania we ari i Dar es Salaam ntiyitabiriye iriya nama.
Nyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 mu ntangiriro z’iki Cyumweru, amakuru yavugaga ko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo na we azohereza umuhagarariye muri iriya nama.
UMUSEKE.RW