Gakenke: Imodoka itwaye umucanga yaciye ikiraro cya Kagoma

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Imodoka yaguye mu mazi ireba hejuru

Imodoka itwara imizigo (Truck Shacman RAE612Y) yari itwaye umucanga yasenye ikiraro cya Kagoma kiri mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, Ubuyobozi buvuga ko Umushoferi yabaciye mu rihumwe ahanyuza imodoka iremereye bitajyanye no gukomera kw’ikiraro.

Imodoka yaguye mu mazi ireba hejuru

Iriya modoka yavaga Vunga igana Coko, yari itwaye umucanga wa Giciye. Habimana Jean de Dieu w’imyaka 38 y’amavuko ni we wari uyitwaye, ageze ku kiraro cya Kagoma kiri ku mugezi wa Base, mu Mudugudu wa Murambi atararangiza kucyambuka kiracika kubera uburemere bw’umuzigo, imodoka yari atwaye irarama, igwamo ireba hejuru.

Ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse, cyangwa ngo ahasige ubuzima.

Impanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa, abayobozi bavuga ko yatewe no “guteganye guke kwa shoferi” wambutse ikiraro arengeje uburemere buteganywa.

UMUSEKE wagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, NIZEYIMANA Jean Marie Vianney ku ngamba zihari ngo abaturage babone aho banyura.

Yagize ati ”Yego ubu tuvugana niho mpagaze. Ni kiraro kiremereye, kugira ngo ubone ko cyahita gisanwa birasaba ngo cyongere gikorerwe inyigo.

Imodoka yaduciye mu rihumye inyuraho ifite toni nyinshi, ku buryo ki  yahise igwamo, n’imicanga yari yikoreye ikanyanyagira mu mazi, ikiraro kirashwanyuka. Uyu muhanda rero ntabwo ari nyabagendwa.

Icyo turi kurwana na cyo ni ugufasha abaturage n’abanyeshuri bari hafi ya kino kigo cya Musave, kugira ngo bagere ku kindi kiraro kigabanya Gakenke na Minazi kuko hano harimo amazi menshi cyane abantu bashora gutwarwa.

Ubwo rero ni ukuyobora abana kugira ngo babashe kubona aho banyura ku kindi kiraro kiri hepfo nubwo hari intera nini, ariko nta yandi mahitamo dufite, ariko tugize amahirwe wenda n’imodoka ikavamo dushobora kuba twashaka n’ubundi buryo bwo kuba haba hashyizweho ibiti mu gihe hagishakishwa ubushobozi bw’uko hashyirwaho ikindi kiraro gisimbura icyari kiriho, kuko dukurikije amakuru barimo baduha, ni ikiraro cyari kihamaze igihe, ariko cyari kigikomeye ni uko iyo modoka yanyuzeho ifite ibiro byinshi kandi yari itemerewe kuhanyura.”

- Advertisement -

UMUSEKE.RW