Gasabo: Umugabo wari waburiwe irengero yasanzwe  yapfuye

Ayobozabakeye Alexis w’imyaka 24 kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2022, yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo yapfuye nyuma y’iminsi itatu aburiwe irengero.

Ibiro by’Akarere ka Gasabo

Uyu mugabo yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Bibare, Umudugudu w’Amariza.

Amakuru avuga  yari asanganywe indwara y’igicuri, bikekwa ko ari yo yamuhitanye nubwo hagikorwa iperereza ku rupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibare, Mukamutara Olive, yahamirije UMUSEKE ko abaturanyi be  bari bamaze iminsi itatu batamubona bigakekwa ko yari yaragize uruzinduko.

Yagize ati “Yabaga mu rupangu rusanzwe rubamo abantu, bari bamaze iminsi batamubona. Inzego z’umutekano zahageze zirimo RIB na Polisi.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage ko umuntu wibana mu nzu  kandi asanzwe afite ibibazo by’ubuzima yajya abitangaza hakiri kare.

Ati “Ubutumwa twaha abantu bibana bafite uburwayi runaka, ni uko yajya abibwira uwamukodesheje inzu kugira ngo ajye amenya amakuru. Cyangwa yakumva atameze neza, akabwira umuturanyi we cyangwa akajya abana n’abandi.”

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW