Gentil na Adrien Misigaro bateguje igitaramo gikomeye bazakorera i Kigali

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro na Adrien Misigaro basubukuye igitaramo ‘Each one reach one live Concert’, cyari cyarasubitswe kubera icyorezo cya COVID19.

Iki gitaramo kigiye gusubukurwa kuwa 03 Nyakanga 2022 cyasubitswe muri Werurwe 2020 hashingiwe ku mabwiriza yari yatanzwe n’umujyi wa Kigali, hagamijwe kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirusi (COVID19)

Icyo gihe cyari cyavugishije abantu benshi aho bari biteze kubona aba bahanzi na Israel Mbonyi bahurira ku rubyiniro bahimbaza Imana.

Mu kiganiro Gentil Misigaro yagiranye n’UMUSEKE yatangaje ko iki gitaramo kigiye kongera kugaruka nyuma yaho bari bamaze iminsi bakorera ibitaramo bitandukanye muri Amerika ndetse na Canada.

Avuga ko nyuma yo kubona ubutumwa ko bakumbuwe mu Rwanda bahisemo gusubukura iki gitaramo kitezweho guhembura benshi.

Ati “Rero abakunzi bacu baba bitegura gusa kuri ubu Islael Mbonyi ntawugaragaramo ariko hari abandi biyongereyemo nka David Salonen akaba mu bahanga mu gutunganya Sound muri Live concert akaba n’umuvugabutumwa.”

Iki gitaramo kandi kizitabirwa n’umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi w’itorero BelPres ryo muri Seattle WA, muri Amerika, Dr.Scott Dudley.

Gentil Misigaro yakomeje avuga ko kuba amaze Igihe nta ndirimbo akorana n’umuvandimwe we Adrien Misigaro, ko nta kibazo bagiranye ahubwo ari cya kibazo cyo gutura mu bihugu bitandukanye kandi bakaba barafunze imipaka kubera iki cyorezo cya COVID-19.

Gentil Misigaro atuye muri Canada mu gihe Adrien Misigaro atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Canal Olympia abazacyitabira bakazahabwa impano zitandukanye.

- Advertisement -

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW