Gicumbi: Abatuye Umurenge wa Giti bahanze umuhanda ubahuza n’Umurenge wa Bukure  

*Barasaba ubuyobozi kubakorera ikiraro cyarenze ubushobozi bwabo

Abaturage batuye Umurenge wa Giti mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no kwagura ubuhahirane n’indi Mirenge bakoze umuganda ku muhanda ubafasha kuroshya ubuhahirane, gusa bageze ku kiraro gisaba ubushobozi bw’amikoro ahambaye batakambira ubuyobozi kubafasha ngo bave mu bwigunge.

Abaturage bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi gukora uriya muhanda

Umurenge wa Giti ugizwe n’Utugari dutatu, imidugudu 19 utuwe n’abaturage 17, 885 bakeneye kuva mu bwigunge, babangamiwe no gukora urugendo rurerure bajyana imyaka bajeje mu yindi Mirenge ngo bahashakire amafaranga ngo bazamuke mu bukungu.

Gusa bafite imbogamizi zo gukora ikiraro kibahuza n’indi Mirenge, kuko kuhakora bisaba ubushobozi burenze ubwo bafite.

Ingo zigera ku 3 989 zafashe iya mbere mu kwishakira inzira iborohereza kugera mu Murenge wa Bukure n’ahandi, gusa haba mu kugemura ibitoki, ibirayi, ibishyimbo, ibihaza n’indi myaka beza kuba bayigeza i Kigali biragoranye, ndetse no kuba basurana hagati yabo ngo bisaba gukora urugendo rutaboroheye bajya kuzenguruka inkengero z’ikiyaga cya Muhazi.

Abatuye mu tugari twa Murehe, Tanda na Gatobotobo bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakira inzira, bakora umuganda baharura umuhanda, gusa aho ubushobozi bwabo bwagarukiye basaba ubuvugizi ku nzego zibakuriye ngo barebe ko barushaho kuzamuka mu bukungu.

Niyogakiza Emmanuel ni umuturage wo mu Kagari ka Murehe, mu Mudugudu wa Bushiranyota avuga ko nibakorerwa ikiraro, ahasigaye nta rwitwazo bazongera kuvuga ko baheze mu bwigunge.

Agira ati: ”Kumanura ibitoki ubijyana kuri kaburimbo bisaba kuzenguruka Umurenge wacu tukanyura ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ni urugendo rutuvunisha cyane, yewe niyo watega igare nta nyungu waba ugikuyemo, abayobozi nibadufasha ikiraro ahasigaye natwe tuziteza imbere.”

Nyiraneza Esperanzce na we atuye mu kagari ka Tanda, gusa we  ntahangayikishijwe cyane n’ubucuruzi ariko yifuza kujya atega imodoka imunyuza ku kiraro akajya gusura imiryango ye bitamugoye cyane.

- Advertisement -

Ati: ”Ikiraro cyahozeho ariko cyarangiritse cyane bikabije, nta modoka yakinyuraho, gusura abavandimwe muri Bukure cyangwa kujya mu mujyi wa Kigali byarahagaze keretse ufite imbaraga akajya kuzenguruka ikiyaga cya Muhazi”.

Barakora umuhanda uzabahuza na Bukure

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Giti, Bisengimana Jamvier ntahakana ko hari imbogamizi abaturage bafite ,ariko yemeza ko bahakoreye ubuvugizi.

Ati: ”Ikiraro mumbajije kiduhuza n’Umurenge wa Bukure, ni ikiraro gisaba imbaraga n’ubushobozi ku buryo ubona ko gikeneye gukorwa byimbitse, ubona twarakoze imiganda nk’abaturage ariko ntabwo mu by’ukuri bihagije, birasaba izindi mbaraga z’ubushobozi, iz’amafaranga kugira ngo tugikore neza gikomere kigire uburambe.”

Yongeraho ati: ”Ubuvugizi twarabukoze, tubimenyesha Akarere kandi batwemereye ko bagiye kudufasha, batangiye gukusanya amafaranga yo kugira ngo aho imiganda y’abaturage itabasha gukora hageho ubushobozi bujyanye no gukoresha amafaranga, turifuza ko twacyubaka kigakomera kikanyuraho imodoka abaturage bakajyana umusaruro ku isoko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel aganira n’Umuseke na we yagize ati: ”Turashima umuganda wakozwe, nk’uko dushishikariza kwigira ni urugero rwiza rw’abaturage dukomeje gufatanya, hari ikibazo cy’ibiraro bigiye bihari, ibirenze ubushobozi bw’abaturage akarere kabifata mu nshingano, ndetse twagerageje kwegeranya amafaranga, twarayateganije, azafasha mu kubaka ibiraro bitandukanye, hari naho tuzubaka ibiraro binyura mu kirere bizunganirana ku buryo umuturage aho ari hose yahahirana nta kibazo”.

Iyangirika ry’ikiraro ribangamiye abaturage bo mu Murenge wa Giti si imbogamizi  gusa mu  kwambukiranya ujya muri Bukure, kuko kinabahuza  n’Umurenge wa  Muko na Rwamiko yo muri Gicumbi, ndetse kikabahuza n’Umurenge wa Gasanze uri mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba.

Umuganda bawukoze ku wa Gatandatu

 Evence NGIRABATWARE /Umuseke.rw i Gicumbi