Gisagarara VC yerekeje muri Tunisia mu mikino Nyafurika

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika agomba kubera muri Tunisia, yahagurukanye intego zo gukuraho igisuzuguriro ku kipe zitwa ko ari ibikomerezwa muri Afurika.

Gisagara VC yakinnye umukino umwe wa gicuti mbere yo kujya muri Tunisia

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, nibwo ikipe ya Gisagara VC yafashe indege yerekeza mu gihugu cya Tunisia mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [Men’s African Volleyball Club Championship] riteganyijwe gukinwa guhera uyu munsi tariki 5-18 Gicurasi.

Mbere yo guhaguruka, umutoza mukuru w’iyi kipe, Nyirimana Fidèle na kapiteni, Akumuntu Kavaro Patrick, bavuze ko ikipe yiteguye neza kandi ko igiye mu marushanwa ikwiye kuba yitabira kuko yabikoreye kandi itagiye mu butembere muri Tunisi.

Nyimana yagize ati “Esperance ni ikipe ikomeye ikora kinyamwuga. 2018 yageze ku mukino wa nyuma, 2019 iragitwara n’ubushize yaragitwaye. Ni ukuvuga ngo muri babiri bari bageze ku mukino wa nyuma, harimo umwe udahari. Esperance iyo uyibaze, ni ikipe y’igihugu ya Tunisia kandi mwarayibonye hano uko ihagaze. Al Ahly nayo irimo abakinnyi bakuze. Indi ni Al Ahli Tripoli izagongwa n’ikibazo nk’icyacu.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyo havuyeho izi kipe z’Abarabu, hajyaho Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hakurikiraho izindi ziri ku rwego rumwe n’urwa Gisagara VC.

Ati “Urebye dushobora kubarusha abakinnyi kuko Cameroun muri iyi minsi nta bakinnyi beza ifite. Ugahita ugana muri Kenya, ni KPA na Equity zisimbuye izindi zifite uburambe muri iri rushanwa. Ni ukuvuga ngo iyo urebye nka Equity iri inyuma yacu mu burambe. KPA ni ubwa Kabiri igiyeyo ariko duhuye nayo twaba duhabwa amahirwe.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko amakipe yose azitabira aya marushanwa bayazi kandi adakanganye cyane ku buryo bazagenda bayubashye, kuko na Gisagara VC izaba iri mu makipe akwiye gutinywa.

Gusa Nyirimana yavuze ko ikipe zose zizaba zitabiriye iri rushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya Mbere iwayo, ari amakipe utasuzugura ariko nanone nta kipe ikanganye cyane irimo uretse Esperance iri no mu rugo.

Uyu mutoza yavuze ko kuba Gisagara VC igiye gukina iri rushanwa ifite abakinnyi umunani b’Ikipe yIgihugu, ari ikintu gikomeye kuko aba bakinnyi uburambe bwa bo hari kinini buzongera mu ikipe bafite.

- Advertisement -

Kapiteni, Akumuntu Kavaro, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza kandi bizeye neza ko bazahagararira u Rwanda bakava ku mwanya wa 11 bajeho mu 2019, bakigira imbere kandi no kwegukana igikombe bishoboka kuko bafite ikipe ikomeye kandi bahawe buri kimwe cyose cyari gikenewe ngo bitegure neza.

Ikipe ya Esperance niyo ifite ibikombe byinshi muri Afurika yo na Zamalek na Al Ahly. Ariko Zamalek ishobora kutaza muri iri rushanwa kubera ko ifite ikibazo nk’icya Gisagara cy’abanyamahanga batarabona ibyangombwa bibemerera gukina aya marushanwa.

Gisagara VC yungutse bamwe mu bafatanyabikorwa barimo Forzza Bet yabahaye miliyoni 18 Frw, Magazin Sports Class yahaye iyi kipe imyambaro n’imipira.

Abakinnyi 13 bajyanye n’ikipe: Akumuntu Kavaro Patrick, Ndayisaba Sylvestre,  Adamou Doudou Djibril, Ndahayo Dieu Est La, Niyogisubizo Samuel, Kanamugire Prince, Mugabo Thierry, Muvara Ronald, Bigirimana Peter, Nkurunziza Jonh, Niyonshima Samuel, Malinga Kathbart, Ikirezi Blaise.

Abakinnyi iyi kipe ishobora kutazakoresha kubera ikibazo cy’ibyangombwa, ni Umunya-Côte d’Ivoire, Adamou Doudou Djibril na Malinga Kathbart ukomoka muri Uganda.

Abandi bajyanye n’ikipe ni abatoza bayobowe na Nyirimana Fidèle, Ndamukunda Flavien umwungirije, perezida w’ikipe, Mudahemuka Clovis, Umunyamabanga Mukuru, Gatera Edmond, umuganga w’ikipe, Mwerekande Eric.

Nyirimana afite icyizere cyo kuzitwara neza muri Tunisia

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW