Habimana Sosthène yagizwe umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore

Umutoza wungirije mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, Habimana Sosthène, yongeye guhabwa gutoza ikipe y’Igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru.

CECAFA y’Abagore izakinwa kuva tariki 22 uku kwezi kugeza tariki 5 Kamena

Mu gihe u Rwanda rwamaze kwemeza ko ruzitabira irushanwa rihuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA] mu bagore, abareberera ikipe y’Igihugu nabo bakomeje gutegura buri kimwe gisabwa.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko Habimana Sosthène ari we wagizwe umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore, Mbarushimana Shaban utoza Gasogi United na Mukashema Consolée bazamwungiriza, mu gihe Maniraguha Claude utoza abanyezamu ba Gasogi United ari we wagizwe umutoza w’abanyezamu b’iyi kipe.

Abandi bahawe inshingano muri iyi kipe, ni Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri Police FC, akaba yahawe inshingano zo kongerera imbaraga abakinnyi muri iyi kipe y’Igihugu. Uzaba ashinzwe ubuzima bw’ikipe [Team manager], ni Munyana Séraphine.

Abaganga b’ikipe ni Ujeneza Jennifer wa AS Kigali WFC na Niyigena Solange bazaba bayobowe na Dr Paola Oceane, mu gihe abazaba bashinzwe ibikoresho by’ikipe ari Uwase Ange Nicole na Diane wa AS Kigali WFC, mu gihe uzaba ashinzwe gufata amashusho ari Nyiraminani Isabelle.

Biteganyijwe ko umwiherero uzatangira tariki 12 uku kwezi, ukazabera muri  Hotel Hill Top iherereye i Remera. Mu gihe haba nta gihindutse, biteganyijwe ko ikipe y’Igihugu y’Abagore izahaguruka mu Rwanda tariki 20 uku kwezi, ikazagaruka tariki 6 Kamena mu gihe yaba yarageze ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi bagomba kujya mu mwiherero, bagomba guhamagarwa kuri uyu wa Gatatu, kugira ngo bitegure guhita batangira umwiherero ku wa Kane tariki 12 uku kwezi.

Biteganyijwe ko irushanwa rihuza Ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba n’iyo Hagati [CECAFA Women Challenge Cup 2022], rizabera Uganda- Jinja guhera tariki 22 Gicurasi kugeza tariki 5 Kamena uyu mwaka.

Habimana Sosthène ni ubwa Kabiri yongeye guhabwa ikipe y’Igihugu y’Abagore, kuko mu 2019 ni we wayitozaga mu mikino ya gicuti iyi kipe yakinaga. Amavubi yAbagore yaherukaga gukina CECEFA mu 2018 ubwo yaberaga mu Rwanda ikegukanwa na Tanzania.

- Advertisement -

Igikombe giheruka, cyegukanywe na Kenya yatsinze Tanzania ku mukino wa nyuma. Iyi mikino yari yabereye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.

Habimana Sosthène [Uri ibumoso] yongeye guhabwa ikipe y’Igihugu y’Abagore ku nshuro ya Kabiri
Amavubi agiye kwitabira CECAFA ataherukagamo

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW