Igikombe cy’Amahoro cy’Abagore: AS Kigali WFC yageze muri ½

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe mu bagabo irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro rigeze ku mukino wa nyuma ndetse izahageze zamaze kumenyekana, muri bashiki babo ho bageze muri ½ cy’irangiza.

Ikipe enye mu bagore zameze kumenya uko zizahura. Ikipe ya AS Kigali WFC inahabwa amahirwe yo kucyegukana, yageze muri ½ nyuma yo gusezerera IPM WFC ku giteranyo cy’ibitego 8-1 mu mikino ibiri. Kamonyi WFC yasezereye Inyemera WFC ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya imikino ibiri [4-4.

Indi mikino yari yabaye, ni APAER WFC yasezereye AS Kabuye WFC ku giteranyo cy’ibitego 7-1, mu gihe Bugesera WFC yo yasezereye Youvia WFC biciye kuri za penaliti 3-2 nyuma yo kunganya imikino yombi.

AS Kigali WFC izahura na APAER WFC, mu gihe Bugesera WFC izahura na Kamonyi WFC muri ½ cy’irangiza. Byari biteganyijwe ko imikino ya ½, uwa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izakinwa guhera tariki 28 Gicurasi kugeza tariki 4 Kamena, ariko iyi ngengabihe birashoboka ko yahinduka kuko ikipe y’Igihugu y’Abagore izaba iri muri Uganda mu mikino ya CECAFA.

AS Kigali WFC ni yo ibitse igikombe giheruka, yegukanye mu 2019 itsinze Scandinavia WFC ku mukino wa nyuma.

AS Kigali WFC irahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

UMUSEKE.RW