Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi U16 iravugwamo ikimenyane n’icyenewabo

Bamwe mu batoza abana bari batoranyijwe mu batsindiye kujya mu Ikipe y’Igihugu y’Igimbi ziri munsi y’imyaka 16 [U16], baravuga ko uburyo abana batoranyijwe burimo ikimenyane kitari gikwiye.

Haravugwa ikimenyane mu ingimbi ziri munsi y’imyaka 16 [National team U16]
Hashize icyumweru kirengaho iminsi mike, hatoranyijwe ingimbi ziri munsi y’imyaka 16 [National team U16], zigomba guhagararira u Rwanda mu marushanwa azabera ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Chypre.

Abakinnyi batoranyijwe bagera kuri 22, ni bo bagomba guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yerekeza muri Chypre. Gusa muri iyi kipe haravugwamo ikimenyane n’icyenewabo mu gutoranya abakinnyi bayirimo.

Bamwe mu batoza baganiriye na UMUSEKE ariko batifuje ko amazina yabo ajya hanze, bagaragaje ko bababajwe no kuba hari abakinnyi babo batsinze igereragezwa ariko bagatungurwa no kubona hahamagawe abandi.

Umwe yagize ati “Urumva dukora kugira ngo abana bazamuke. Iyo habaye biriya, abana bacika intege. Iyo umwana yitsindiye ntahamwagarwe biramubabaza cyane.”

Undi yagize ati “Njyewe uwitwa […] yaratsinze banamubwira ko bamuhamagara, barinze batangira imyitozo batamuhamagaye. Umwana yagiye kuri Regional kubaza ariko abura uwo abaza. Birababaje cyane.”

Undi ati “Muri iriya kipe harimo ikimenyane pe. Ntabwo haba hakwiye gukorwa ibintu nka biriya rwose. Bajye bareka abatsinze igeragezwa ari bo bahabwa ayo mahirwe.”

Umunyamabanga Mukuru w’umusigire mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, Karangwa Jules, aganira na UMUSEKE yahakanye ibyiswe ikimenyane nta byabaye mu gutoranya abakinnyi ba U16 nk’uko bamwe muri aba batoza babivuze.

Ati “Ni ibisanzwe ko umubyeyi cyangwa umutoza ufite umwana ntabashe kuza mu ikipe, biramubabaza.  Ariko nyine ni ko guhitamo bikorwa. Abakinnyi 20 mu bana hafi ibihumbi Bitatu bari gukina amarushanwa ntibyoroshye.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Gutoranya abana byakozwe mu irushanwa rya FERWAFA rya U17 riri kuba. Imikino myinshi tuyoherezaho abareba impano hanyuma abo babonye batumirwa muri selection yabaye muri weekend ishize, tuvanamo abakinnyi 20 bazagenda mu irushanwa. Birumvikana ko umutoza utabashize kugira umwana muri abo 20 ba nyuma byumvikana ko yashaka izindi mpamvu. Mu bana basaga 200 baje mu igeragezwa twafashemo 45 kugira ngo tumenye imyaka niba nta babeshye hanyuma dusanga abagera kuri 20 imyaka yabo irenze cyangwa se batari muri NIDA ku buryo wabasabira Passport abandi Batanu bavanwamo n’abatoza.”

Biteganyijwe ikipe y’Igihugu y’Abari munsi y’imyaka 16, ihaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatandatu yerekeza muri Chypre.

Iri rushwanwau Rwanda rugiye kwitabira ryiswe ”Development Tournament for U-16”. Rizakinwa kuva tariki ya 9-15 Gicurasi 2022. Rizakinwa n’ibihugu Bine birimo u Rwanda, Chypre, Latvia na Montenegro.

Bamaze iminsi mu myitozo itegura urugendo rwo muri Chypre

UMUSEKE.RW