Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Rukoma Nkurunziza Jean de Dieu avuga ko biteye agahinda kubona uwagombaga gutanga ubuzima ariwe wongeye guhindukira agatanga abo yari ashinzwe kuvura.
Nkurunziza avuga ko uyu Muganga yicishije Abaganga bagenzi be, abaforomo, abaforomokazi, abarwayi, n’abarwaza.
Yagize ati ”Dufite amahirwe yo kuba Ubuyobozi buhari bubanisha abanyarwanda mu mahoro.”
Yasabye abaturage gukomereza muri uwo mujyo bakibuka biyubaka, anashimira Ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Asaba ko indangagaciro z’umuco Nyarwanda batojwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bakomeza kuzizirikana.
Niyomwungeri Richard, watanze ubuhamya bw’uko yarokotse, avuga ko yageze ku bitaro bya Remera Rukoma yavunitse ukuguru Muganga w’Umurundi wari Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma, atungira agatoki Interahamwe n’abasirikare abereka aho arwariye.
Ati ”Baje kuntwara mbabonye nihisha mu bwiherero gusa umurwaza bari kumwe baramwica.”
Imana yaramfashije haza abantu bangeza iKabgayi niho naje kurokokera Inkotanyi zihageze.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera Rukoma Dr Jaribu Thèogene yavuze ko ikibabaje kugeza ubu nuko uwo Dr Bigirimana Nicolas yamaze kwicisha abakozi b’Ibitaro asubira iwabo iBurundi asize yoretse imbaga y’abatutsi yari ashinzwe kwitaho.
Ati ”Inyigisho duha abaganga nizo guha ubuzima abarwayi no gutanga serivisi nziza kandi inoze.”