Karongi: Abangavu babyariye iwabo basubijwe mu mashuri ubu bigana n’abana babo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa babwo basubije mu mashuri abangavu babyariye iwabo. 
Ingo mbonezakurire n’amarerero by’abana bimaze gutanga umusaruro
Abangavu babyariye iwabo bari munsi y’ imyaka 18 ubu bashyiriweho amashuri y”imyuga n’ubumenyingiro azabafasha kubona imirimo n’akazi bitagoranye.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere  ka Karongi Mukase Valentine  avuga ko ingamba zo gusubiza uru rubyiruko mu mashuri, bazifashe nyuma yo kubona ko iki kibazo kimaze  gufata  intera  ndende hakurikijwe imibare  yabo bafite.
Mukase yavuze  ko bahereye  ku bangavu babyariye iwabo  babasubiza mu mashuri y’imyuga.
Uyu Muyobozi  avuga ko babashyiriyeho n”ingo mbonezakurire n’amarerero y’abana bonsa kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora iyi gahunda.
Yagize ati ”Baracyafite amahirwe yo kubaho igihugu kiracyabakunze kuko bafite imbaraga  zo gukorera Imiryango  yabo n’igihugu.”
Yavuze ko abenshi muri abo biga igihe cy’amezi 6 bakaba barangije ndetse kubona akazi bikaborohera.
Umutesi Chantal izina twahimbye uyu mwangavu avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 y’amavuko kuko umwana  we wa mbere yamubyaye mu mwaka wa 2017, yongera kubyara uwa  kabiri muri uyu mwaka wa 2022.
Yagize ati ”Njye n’abana banjye 2 twese dufashwa n’Umushinga kuko maze gaterwa  inda iwacu bahise  banyirukana ubu ndibana.”
Gusa uyu mukobwa avuga ko usibye gusubizwa mu shuri,  ikigo yigamo kimuha n’akazi kugira ngo abashe kwita ku bana be.
- Advertisement -
Umuyobozi wungurije  mu Muryango w’isanamitima ari nawo washinze ishuri, Nyirasafari Anne  Marie avuga ko mu bangavu n’abana babo biga muri iri shuri babagenera ifunguro rigizwe n’igikoma, n’umugati bya mu gitondo  irya  saa sita  n’iryo ku mugoroba.
Ati “Umuntu wese  yavukiye kubaho neza twe tubanza gusana imitima mbere yo kubaha  andi masomo  asanzwe.”
Nyirasafari avuga ko abangavu babyariye iwabo, iyo bashoje amasomo babaha imirimo yoroheje bahemberwa ku munsi kugira ngo babone uko babaho kandi  bakabaho neza.
Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko ahari ingo mbonezakurire n’amashuri abangavu babyariye iwabo  bigamo bimaze gutanga umusaruro bikazana n’impinduka nkuko Umukozi ushinzwe  gahunda z’ubukangurambaga muri iki kigo  Dusingize Clémence abivuga.
Dusingize akavuga ko bahakura ubumenyi, bakanahahererwa indyo yuzuye n’ibindi bifasha umwana gukura neza hirindwa ikibazo cy’igwingira.
Bamwe muri aba banyeshuri bafata umwanya bakajya konsa abana mu masaha y’ikiruhuko
Ababyeyi basanga abana babo ku ishuri bakabaha indyo yuzuye
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi Mukase Valentine avuga ko ingamba zo gusubiza uru rubyiruko mu mashuri bazifashe bamaze kubona uburemere bw’ikibazo
MUHIZI ELISEE / UMUSEKE.RW i Karongi