Kenya: Agafuka bahahiramo kateye ubwoba abaturage bahuruza ubuyobozi

Abaturage bo mu gace ka Kiangua, muri Meru biruhukije nyuma y’uko hakwirakwiye amakuru y’uko iwabo hageze intare ariko nyuma bakaza gusanga ni igishushanyo cyayo kiri ku gafuka ko guhahiramo.

Agafuka kakanze abaturage bagahuruza ubuyobozi

Nyuma yo kumva ko mu gace kabo haba hageze intare, abaturage bo mu cyaro cy’ahitwa Mutiribu bahise bahamagara ubuyobozi kugira ngo bubafashe gukumira ko “iyo ntare” yagira uwo ikomeretsa, cyangwa ikarya amatungo yabo.

Iyo nkuru abaturage bahise bayibwira uwungirije umuyobozi wabo, na we abibwira Umuyobozi mukuru.

Ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru, cyasubiyemo ubutumwa bwo kuri Facebook bwanditswe na Eric Kathenya.

Ati “Abo bayobozi bakibimenya, na bo bahise bahamagara abakozi b’Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya kibegereye, ngo baze bahangane n’iyo nyamaswa itaragira ibyo yangiza.”

Na bo ntibatinze, abakozi ba kiriya kigo bahise bahagera ngo bafate iyo ntare, gusa bayegereye batunguwe no gusanga ari ifoto iri ku gafuka bahahiramo!

Eric Kathenya ati “Abakozi ba Kenya Wildlife Service bari biteguye gufata iyo ntare. Baje bazi ko ari ukurwana na yo bakayifata. Ntibyatinze birahinduka. Nyuma intare basanze ari igishashanyo kiri ku gafuka bahahiramo.”

Agace k’icyaro ka Mutiribu gaherereye muri Km 2 hafi y’ishyamba ry’umusozi wa Mount Kenya.

Uwambere warebye mu gihuru yabonye ko ari Intare yihishe
Abashinzwe iby’inyamaswa bahageze basanze ari agafuka gashushanyijeho Intare

 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW