Kenya: Umugore n’umwana we bariwe n’imbwa barapfa

Umubyeyi w’imyaka 28 n’umwana we bo mu Ntara ya Nyanza muri Kenya basagariwe n’imbwa z’umuturanyi zirabarya barapfa.

Imbwa zo mu bwoko bwa Rottweiler ni zo zariye uriya mugore n’umwana we

Uyu mubyeyi wo mu giturage cya Siranga mu gace ka Ugenya, muri Kenya we n’umwana we w’umuhungu yari ahetsewe bariwe n’imbwa ku Cyumweru, bibaviramo urupfu.

Amakuru yatanzwe na Polisi ni uko imbwa zatorotse urugo rw’umuturanyi mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022. Umukozi wa nyiri izi mbwa yavuze ko inkuru y’urupfu rw’umubyeyi n’umwana we barumenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi wa Polisi ya Ugenya, James Ngao, yemeje ko aba bombi bahise bapfira aho imbwa zabaririye, imirambo yabo ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ivuriro rya Ukwala.

Umubyeyi n’umwana bari bafite ibikomere ku maguru n’amaboko. Imbwa zabariye Polisi ivuga ko bazirashe zirapfa.

Nyiri ziriya mbwa na we yajyanywe n’inzego z’umutekano guhatwa ibibazo.

Ivomo: The Standards

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW