Inzego zitandukanye zirimo Dasso, urubyiruko rw’abakorerabushake, Community Policing bo mu Mirenge ya Mageragere na Kinyinya mu Karere ka Nyarugenge na Gasabo bagiye kwigishwa uko bahangana mu gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina.
Umuryango uharanira Iterambere ry’Umwari n’Umutegarugori mu Cyaro (Réseau des Femmes) ufatanyije na UN Women babitangaje ku wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2022, ubwo bamurikaga ku mugaragaro umushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikunze kugaragara.
Ubushakashatsi ku miturire bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2019/2020, bwagaragaje ko abagore n’abakobwa bangana na 37% bafite hagati y’imyaka 15-49 bigeze gukorerwa bumwe mu bwoko bw’ihohotera rishingiye ku gitsina nk’ihohotera, iribabaza umubiri, cyangwa iribabaza umutima.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abagabo bangana na 30% na bo bigeze gukorererwa bumwe mu bwoko bw’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ku rundi ruhande, abagore 46% n’abagabo 18% bubatse ingo bavuze ko bigeze guhohoterwa n’abo bashakanye.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Ngayaboshya Silas, asanga hakwiye isesengura ryimbitse rigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’ihoterwa rishingiye ku gitsina kigacika.
Yagize ati “Uburyo budasanzwe dukwiye kugenda tugakora, tugahindura, tugakora ubusesenguzi bushingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye, ubusesenguzi butwereka ngo umuzi w’ikibazo ni uwuhe, Umushinga runaka ugiye gukorwa uhangana gute n’iyo mizi.”
Uyu muyobozi asanga inzego z’umutekano n’iz’ibanze zagira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigatuma umuryango utekana.
Yakomeje ati “Kimwe mu bintu byagize amanota menshi bitera ihohotera ni ibibera mu muryango, nitwubaka umuryango ushoboye kandi utekanye abana bakuriramo, bakurana indangagaciro ziganisha ku buringanire n’ubwuzuzanye, ubushakashatsi bwatweretse ko ihohotera rishingiye ku gitsina rizagabanuka ndetse bigane ku kurangira.”
- Advertisement -
Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes ku rwego rw’Igihugu, Uwimana Xaverine yavuze ko kuba inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zigiye kwigishwa uko zahangana no gukumira ihohoterwa, bizabafasha,kuko nta bumenyi buhagije bujyanye no kurirwanya.
Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeye dufite mu gihugu. Bariya ni abantu barwanya ihohoterwa, bajya aho byakomeye.”
Yakomeje ati “Bariya bantu babikora mu nshingano, mu kubahiriza Itegeko, usanga na bo kenshi badafite ubumenyi mu buryo bwo gukumira ihohoterwa, gutanga ibiganiro n’uburyo ufata uwahohotewe. Ugasanga na we ashobora kugwa mu ihohotera kubera ubumenyi bucye, ugasanga na we akuyemo gufungwa cyangwa akangiza n’isura ye.”
Uyu muyobozi yavuze ko bazafasha kandi izo nzego kubigisha uko bayobora umugoroba w’umuryango haganijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo.
Akarere ka Nyarugenge uyu mushinga uzakoreramo,gafite abakorewe ihohotewe bagera 1072,kuva muri Nyakanga 2021- Mata 2022. Muri aka Akarere 624 muri abo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW