Kigali: Umusore ukekwaho “gusambanya inkoko” yashyikirijwe inzego z’ubugenzacyaha

Umusore umaze igihe acumbitse ahantu, biravuga ko amaze igihe asambanya inkoko y’umuturanyi, bikavugwa ko hari umukobwa yaterese amwangira ko baryamana.

Uyu musore bivugwa ko yangije inkoko y’umuturanyi

Iyi nkuru idasanzwe iravugwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gatsata, Akagari ka Karuruma, mu Mudugudu wa Muremera.

Gufatwa k’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 31 byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 06/05/2022.

Amakuru y’umutekano avuga ko uyu musore “bivugwa ko amaze imisi “asambanya inkoko” y’umuturanyi we. Ngo impamvu ibimutera ni uko hari umukobwa “yaterese ariko yanga ko baryamana.”

Uyu musore wabaga mu rugo rwa Uwizeyimana Alphonsine amucumbikira, bivugwa ko ibikorwa yakoreye iriya nkoko byabayeho inshuro eshanu, ndetse ngo inkoko yarangiritse cyane.

Akimara gufatwa yashyikirijwe Inzego z’Ubugenzacyaha mu Murenge wa Gatsata ngo hakorwe iperereza.

Mu kiganiro Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yahaye Umunyamakuru wa Radio/TV Izuba, yemeje ko uriya musore yafashwe.

Ati “Aho amakuru amenyekaniye babibwiwe n’abaturage, abayobozi b’umutekano bamushyikirije RIB iracyagenzura ngo barebe ko ayo makuru ari yo.”

 

- Advertisement -

Icyo impuguke ivuga ku bantu basambanya inyamaswa

Dr Yubahwe Janvier mu kiganiro yahaye Radio /TV1 mu 2020 yavuze ko ari uburwayi bwo mu mutwe, umuntu yumva akururwa n’inyamaswa mu gihe cyo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko ubu brwayi bukunze gufata abagabo kuruta abagore, kandi ngo bikunze kubaho ku bantu bari munsi y’imyaka 25.

Ati “Bikunze kubaho ku bantu batifitiye icyizere, umubiri hari ibyo umusaba ariko akagira ubwoba bwo kwegera umuntu bangana, ngo agere ku byo yifuza akeneye, agafata inyamaswa.”

Uyu muganga avuga ko ubu burwayi bushobora kuvurwa bugakira, igihe uriya muntu avuwe gutinya akitinyuka, cyangwa akaganirizwa kugira ngo ahinduke.

Avuga ko uretse kuganirizwa, iyo umuntu basanze afite ubwoba bukabije ashobora guhabwa imiti.

UMUSEKE.RW