Abanyeshuri 15 ba TSS St Sylvain bakoze impanuka  

MUHANGA: Abanyeshuri biga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya TSS St Sylvain bari bagiye mu marushanwa y’imikino ihuza ibigo, bakoze impanuka, imodoka barimo yibiritse umwe akuka amenyo ane.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abo banyeshuri biga muri St Sylvain, ishuri riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, bageze mu nzira bakora impanuka hakomereka 15.

Kayitare avuga ko  abagera kuri 13 muri bo bakomeretse byoroheje, akavuga ko babiri bababaye cyane, kuko umwe yahise akuka amenyo ane undi akaba arimo kubabara mu mbavu.

Ati “Abo bose bajyanywe kwa Muganga iKabgayi batangiye kwitabwaho kandi dufite icyizere ko boroherwa.”

Meya Kayitare avuga ko umwe mu barimu bahigisha wari kumwe n’abo banyeshuri arimo kubabara ijosi ariko nawe arimo gukurikiranwa n’Abaganga.

Yavuze ko Umuyobozi w’ishuri na Shoferi wari ubatwaye bagize amahirwe ntibakomereka.

Impanuka aba banyeshuri bakoze yabareye mu Murenge wa Rugendabari, Umurenge uhana imbibi n’uwa Kibangu.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.