Kiyovu Sports yatanze abakinnyi benshi mu makipe y’Ibihugu

Mu Rwanda, ikipe ya Kiyovu Sports, ni yo yatanze abakinnyi benshi mu makipe y’Igihugu atatu, kuko iyi kipe yatanze abakinnyi Umunani.

Kiyovu Sports yatanze abakinnyi benshi mu makipe atatu y’Ibihugu

Abakinnyi iyi kipe yatanze, ni Emmanuel Arnold Okwi na Muzamiru Mutyaba bahamagawe muri Uganda Cranes, Serumogo All, Ndayishimiye Thierry na Kimenyi Yves bahamagawe mu Amavubi, Nshimirimana Ismaël, Bigirimana Abedi na Bizimana Amissi Coutinho bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Burundi.

Abakinnyi bose, bamaze kwerekeza mu makipe y’Igihugu ya bo, bazagaruka mu makipe (Clubs) yabo, nyuma ya tariki 6 Kamena kuko nibwo imikino ibiri ya Mbere ibanza mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, izaba irangiye.

Hari hashize imyaka irenga 20, iyi kipe idatanga abakinnyi benshi mu makipe y’Ibihugu.

Abakurikira shampiyona y’u Rwanda, bahamya ko uyu ari umusaruro wo kugura abakinnyi beza, abandi bagahamya ko abatoza b’iyi kipe bakoze akazi gakomeye kugira ngo bazamurire aba bakinnyi urwego.

Kimenyi Yves yagarutse mu Amavubi
Serumogo Ally yongeye guhamagarwa mu Amavubi
Emmanuel Arnold Okwi yongeye guhamagarwa muri Uganda Cranes

UMUSEKE.RW