Imirwano yakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Leta

Amakuru ava muri Congo aremeza ko imirwano ikomeye yabaye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu, ndetse umuryango udaharanira inyungu, Conscience Congolaise pour la Paix, wemeza ko agace ka Kibumba kari mu maboko y’inyeshyamba za M23.

Ingabo za Leta ya Congo zivuga ko mu bice byinshi ibintu byasubiye mu buryo

Conscience Congolaise pour la Paix yatangaje ko imirwano ikomeye ishyamiranyeje M23 n’ingabo za Leta yabereye mu bice bitandukanye muri Territoire za Rutshuru na Nyiragongo

Uyu muryango uvuga ko abatureg bahunze intambara bamwe berekeza i Goma, abanda bajya ahitwa Rugari.

Ingabo za Congo, FARDC na zo ngo zashinze ibirindiro ahitwa Jomba, mu gace gatuwe ka Gisiza na Nyarubara hafi y’agace kazwi cyane ka Bunagana.

Abarwanyi ba M23bo ngo barerekeza ahitwa Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, ni muri Km 30 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Imirwano yatangiye kare cyane mu rukerera, Conscience Congolaise pour la Paix

Ivuga ko yosojwe n’inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bitandukanye by’ingabo za congo biri ahitwa Jomba muri Rutshuru.

Urubuga CONGORASSURE.CD na rwo rwemeza ko muri Kivu ya Ruguru, muri Teritwari ya Rutshuru amakuru bahawe yemeza ko habereye imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta, FARDC hafi y’umuhanda wa Bunagana.

Imirwano ngo yatangiye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo (4h30 a.m) nk’uko umwe mu basirikare yabwiye ruriya rubuga.

- Advertisement -

Colonel NDjike, Umuvugizi wa FARDC nyuma yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu ingabo za Leta zatewe impande zose ahagana saa kumi za mu gitondo.

Ati “Ubu ibintu byasubiye mu buryo yaba Chanzu, Runyonyi n’ibice bihegereye. I Kibumba, ingabo za FARDC zirisuganya ngo zisubize inyuma umwanzi.”

M23 igizwe n’abana bavuka muri Kivu ya Ruguru yubuye imirwano ishinja Leta ya Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Intambara ikaze ishyamiranyije ingabo za Congo na M23, haravugwamo na FDLR

Amakuru avuga ko Kibumba yigaruriwe n’inyeshyamba za M23.

UMUSEKE.RW