Intambara ikaze ishyamiranyije ingabo za Congo na M23, haravugwamo na FDLR

 Ingabo za Leta ya Congo (FRDC) ziri mu mirwano ikomeye n’inyeshyamba za M23, amakuru avuga ko Ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri DR Congo ku Cyumweru no ku wa Mbere ziri gufasha ingabo za Leta kurasa imizinga ku nyeshyamba, ndetse kinakoresha kajugujugu mu mirwano.

Ingabo za MONUSCO zinjiye mu rugamba rwo guhashya M23

Mu butumwa kuri Twiter, MONUSCO ivuga ko M23 yabateye, ikanatera ingabo za leta ahitwa Shangi muri teritwari ya Rutshuru ariko ko ingabo za ONU zaje gusubiza ibyo bitero.

Ibirego bya MONUSCO byamaganwe na M23 ivuga ko yagabweho ibitero n’Ingabo za FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Mai Mai n’indi mitwe maze M23 ibakubise inshuro bahungira mu birindiro bya MONUSCO na yo yinjira muri iyi ntambara.

Amakuru aturuka mu gace k’imirwano avuga ko cyumweru hatangiye imirwano ikomeye mu bice bya Bikenke, Shangi, Runyoni, Kavumu muri groupement ya Jomba teritwari ya Rutshuru yatumye abaturage babarirwa mu magana bahunga ingo zabo, bamwe bajya hakurya muri Uganda.

Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yavuze ko kuva saa kumi z’igitondo none ku wa Mbere bakomeje kuraswaho na MONUSCO, ingabo za Leta, n’inyeshyamba zirimo kuyifasha.

Ku Cyumweru nijoro mu butumwa bw’amajwi yatanze, Ngoma yari yavuze ko indege za kajugujugu za MONUSCO zarashe mu buryo bukomeye ku birindiro byabo.

Intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri DR Congo yamaganye ibitero bya M23 ku ngabo za Leta n’iza MONUSCO nk’uko bivugwa n’itangazo ry’izi ngabo.

Mu cyumweru cyashize M23 yasohoye amatangazo ivuga ko ingabo za leta zirimo gutegura kuyigabaho ibitero zifatanyije n’inyeshyamba, kandi ishinja MONUSCO gushyigikira uwo mugambi.

Ingabo za leta na MONUSCO icyo gihe ntacyo batangaje ku byo M23 yabashinje byo gufatanya n’inyeshyamba za Mai Mai na FDLR gutegura ibitero.

- Advertisement -

Kugeza magingo aya impande zose ziritana ba mwana kuwatangije imirwano yari yarahagaze kugira ngo hubahirizwe amasezerano y’i Nairobi yabaye mu Kwezi gushize.

Leta yavanye M23 mu mitwe yo muri DR Congo bigomba kuganira iyishinja kugaba ibitero ku ngabo za leta mu gihe ibyo biganiro byari bigiye gutangira i Nairobi.

M23 ivuga ko ibyo bitero byakozwe n’ingabo za leta kugira ngo bahe impamvu abayoboye ibiganiro yo kubivanamo M23.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW